• Labels

    Monday, January 22, 2018

    Amerika: Nyuma yo kutumvikana ku ngengo y’imari imirimo myinshi yahagaze.

    Nyuma y’uko sena ya Leta zunze ubumwe z’Amerika  inaniwe kumvikana ku ngengo y’imar, kuri ubu imirimo myinsy yahagaze, n’indi myinshi ngo izanakomeza guhagarara kuko umwaka w’ingengoyimari watangiye itaratorwa.
    Imirimo myinshi ngo ikaba irahagarara kugeza iki kibazo gikemutse. Imirimo y’ingenzi ya leta izakomeza kuko abakozi benshi baba bishyurwa ku kwezi,  ariko nka serivisi z’ubukerarugendo zaberaga ku kibumbano cy’ubwigenge ( statue of liberty )i New york ,  yahagaze kandi hari hamwe mu hiniriza amafaranga menshi leata zunze ubumwe z’amerika. n'izindi serivisi nyinshi zikorwamo n'abahembwa ku munsi zikaba zagiye zihagarara.
    Guverineri wa New York   Cuomo yatangaje ko bazashaka amafaranga yo kwishyura ba nyakabyizi ku mirimo nk’iyo y’ingenzi  , maze bakazayasubiza aho bayakuye  nyuma yo kwemezwa kw’ingengo y’imari; kugira aho hantu nyaburang hasurwa cyane hongere hafungurwe.

    Itegeko nshinga ritegenya ko hagomba gutorwa 60 % by’abasenateri kugira ngo ingengo y’imari  . ubu hariho  abasenateri b’abarepublicains 51, ku buryo kugira ngo bikunde bari gusaba ko hagira aba democates babashyigikira.  
    source : BBC

    No comments:

    Post a Comment