• Labels

    Saturday, January 20, 2018

    Facebook igiye guhindura uburyo abantu bayibonagaho amakuru

    Umuyobozi nshingwbikorwa akaba n’uwatangije urubuga rwa fecebook Mark zuckerberg  yatrangaje ko bagiye guhindura uburyo amakuru yageraga ku bantu, aho bazajya bibariza abayikoresha  inkomoko z’amakuru bafitiye icyizere kurusha zindi , kaba ari nabyo bijya bigera ku bantu gusa.
    Umuyobozi akaba yatangaje ko abakoresha facebbok aribo bazitorera  amakuru ababereye kumva, aho ngo ibyatangazwaga bizava kuri 5  bikagera kuri 4%. Akomeza yemeza ko icyi cyemezo gifashwe  mu rwego rwo gukuraho ikintu kimeze nk’amakimbirane yajyaga aba bagati y’ibigo n’abantu hamwe n’isakazwa ry’amakuru y’ibihuha.
    Ibi bizajya bikorwa aho abaturage aribo bazajya bitorera ibitangazamakuru bya nyabyo bibaha amakuru yizewe, akaba ari nabyo bizajya bibagaragarizwa ku mbuga zabo.
    Facebook yafashe icyi cyemezo nyma y’uko kandi mu insi ishize yagiranye ibiganiro n’ibigo by’itangazamakuru bikomeye ku isi, ibyo biganiro bikiyongera k’ubyo Mark zucerberg yari yatangaje mu cyumweru gishize ko faceookigiye guha umwanya ukomeye imiryango,  ibigo bifite ibindi byamamaza.
    Facebook ni rumwe mu mbuga  nkoranyambaga zifikoreshwa n’abantu benshi aho ifite abantu basaga miliyari 2. Ngo ikaba izanye ubu buryo bushyamu rwego rwo kunoza isakazwa ry’amakuru kadi yizewe.  Hari imbogamii nyinshi ku bigo bifite imbuga zidasurwa cyane kandi byandika ingirakamaro ku bantu, ariko bikaba n’amahirwe  akomeye  ku bigo binini bisanzwe bifite amazina akomeye  byubatse.

    Source: BBC

    No comments:

    Post a Comment