Minisiteri y’Ubuzima mu
Rwanda (Minisante), yahagaritse amata y’ifu y’abana n’ibindi biribwa by’abana
byakozwe n’uruganda ‘Lactalis Group’ rwo mu Bufaransa, nyuma y’uko bitahuwe ko
byanduye agakoko ko mu bwoko bwa Salmonella Agona gashobora gutera uburwayi
bukomeye.
Mu
mpera za 2017 nibwo uruganda Lactalis rukora amata y’ifu y’abana rwatahuye ko
hari amata n’ibiribwa by’abana birimo agakoko gashobora gutera ibibazo ku
buzima.
Itangazo rwasohoye rivuga ko
udupaki dusaga miliyoni 12 tw’ayakozwe twanduye, rusaba ibihugu binyuranye ku
Isi bigera kuri 83 harimo n’ibyo ku mugabane wa Afurika, kwihutira kuyavana ku
isoko no kuyasubiza ku ruganda.
Minisiteri y’Ubuzima yasabye
abanyarwanda guhagarika amata n’ibiribwa bikorwa na ruriya ruganda nyuma y’uko
n’ikigo mpuzamahanga kigenzura ubuziranenge bw’ibiribwa na Komisiyo y’u Burayi
ishinzwe ubuzima n’ubuziranenge bw’ibiribwa, zibihagaritse kuko byahumanye.
Rivuga ko ubugenzuzi bwakozwe
na Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije na Polisi y’Igihugu n’ikigo gishinzwe
ubuziranenge (RSB) ryasanze ibicuruzwa byahagaritswe biri no ku isoko ry’u
Rwanda.
Ibyo bicururuzwa ni ibyo mu
bwoko bwa Milumel, Picot, Taranis, Delical. Hatangwa urugero rwa Celia Expert
1, 400g, Celia Expert 2, 400g, Celia Expert 3, 400g, Celia AR, 400g, Celia
Digest 400g, Celia Mama 400g, Celia PRE 400g, Céréales CERELINE FRUIT 200g,
Céréales CELERINE Multicéréales 200g, na Picot Pepti Junior 2ème âge 460g,
MILUMEL Bio, 3 Croissance 900g.
Iri tangazo rigira riti
“Abaguze biriya bicuruzwa basabwe guhagarika kubiha abana babo bakabisubiza aho
babiguze cyangwa bakabijyana ku kigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge, kimwe
n’ababiranguye basabwe guhagarika kubicuruza bakabijyana ku kigo cy’igihugu
gishinzwe ubuziranenge.”
Ryongeraho ko ‘Umuntu wahaye
umwana we ariya mata cyangwa ibindi byavuzwe akagaragaza ibimenyetso byo
guhitwa, kugira umuriro mwinshi, kuribwa mu nda asabwe byihutirwa kumujyana ku
kigo nderabuzima cyangwa ibitaro bimwegereye.’
Minisiteri y’Ubuzima kandi
yavuze ko bibujijwe gutumiza mu mahanga no gucuruza biriya bicuruzwa byavuzwe
ko bihumanye.
Uruganda rwa ‘Lactalis’
rwatangaje ko amata rwatahuye ko arimo uburozi bwa ‘Salmonella’ yagiye ku isoko
mu ntangiriro za Gashyantare 2017 ari toni ‘tonnes’ zirenga 7000. Uru ruganda
ni rumwe zikomeye ku Isi zikora amata rufite amashami agera kuri 246 mu bihugu
47. Mu Bufaransa rukoresha abakozi 15 000, naho ku Isi bagera ku 75 000.
Ni ku nshuro ya gatatu
ruhamagarira abacuruzi gukura ku isoko amata n’ibindi biribwa rukora byo mu
bwoko bwa Picot, Milumel na Taranis.
No comments:
Post a Comment