• Labels

    Thursday, January 18, 2018

    Volks Wagen igiye gushora akayabo ngo imodoka ziteranyirizwe mu Rwanda


    Umuyobozi wa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schafer, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, yavuze ko uru ruganda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizweho umukono na Guverinoma y’u Rwanda mu Ukuboza 2016.

    Yavuze ko imirimo yabo mu Rwanda bazayikora mu byiciro bitatu, icya cya mbere kikaba kirimo gushyiraho ikigo kizakorera Volkswagen mu Rwanda cyanamaze gushyirewaho cyitwa Volkswagen Mobility Solutions Rwanda, kiyoborwa na Rutabingwa Athanase, guteranya imodoka no gushyiraho uburyo bwo kuzisangira ku bantu benshi.

    Yakomeje agira ati “Aho guteganyiriza imodoka hazaba hafite ubushobozi bwo guteranya izigera ku 5000 ku mwaka. Duteganya ko zizaba zirimo izo mu bwoko bwa Volkswagen Polo, Volkswagen Passat (mu bwoko bwa sedan) na Volkswagen Teramont (SUV).”
    Yavuze ko bateganya kuzaha akazi abantu bagera ku 1000 mu cyiciro cya mbere, hakazabanza amahugurwa ku mikorere y’iki kigo.


    Schafer yakomeje agira ati “Hazaba hari uburyo bwo gusangira imodoka buzatangizwa mu cyiciro cyacu cya kabiri, buzatangirana imodoka zigera ku 150. Ubu buryo buzakoreshwa ku bantu bafite icyo bahuriyeho nk’ikigo, minisiteri, ku buryo umuntu akoresha imodoka akayivamo undi akayikoresha, akishyuzwa harebwe ku bilometero yagenze.”

    Ubu buryo buzajya bukoreshwa hifashishijwe application umuntu ashobora gushyira muri telefoni ari nayo azajya akoresha mu kwishyura, ikamufasha gufungura iyo modoka, hakazaba n’umurongo umuntu yahamagara akabona imodoka ku muntu udafite smartphone.

    Ibindi byiciro bibibiri by’uyu mushinga birimo no kwagura isoko ry’imodoka bazaba bateranyiriza mu Rwanda ngo byo gutangira kwabyo bizaterwa n’uko ikiciro cya mbere kizagenda.
    Thomas Schaefer, umuyobozi w’uruganda rw’imodoka ‘Volkswagen’ muri Africa y’Epfo ari nawe ukuriye ibikorwa by’uru ruganda muri Africa mu kiganiro n’abanyamakuru i Kigali mu Rwanda yatangaje ko umushinga wabo uri mu byiciro bitatu, ariko icya mbere ari nacyo kihutirwa ngo kikaba kigiye guhita gitangira.
    Schaefer ati “Bigenze neza uko tubyifuza n’umwaka utaha twatangira ikiciro cya kabiri,…turabizi ko muri Africa nta bantu benshi bafite ubushobozi bwo kugura imodoka nshyashya, ariko u Rwanda na Africa muri rusange iri gutera imbere turashaka kuzamukana nayo, nk’uko mu myaka 30 ishize aritwe ruganda rwa mbere rwizeye ikerekezo cy’Ubushinwa tugafungurayo ishami none ubu isoko ryaho ryarakuze dukorerayo imodoka zisaga miliyoni enye.”
    Ibintu bijyanye n’ibiciro by’imodoka ndetse n’inyungu biteze mu Rwanda, abayobozi ba Volkwagen bavuze ko bazabisubiza mu bihe biri imbere, gusa ngo bizeye ko umushinga wabo w’igihe kirekire uzatanga umusaruro kubera impamvu zitandukanye zirimo imiyoborere myiza.

    Ku bijyanye n’ikiguzi cy’imodoka bazazana, ngo bizaterwa n’ubwoko bw’imodoka dore ko bateganya guteranyiriza mu Rwanda ubwoko bw’imodoka butatu. Gusa, imodoka nshya yo mu bwoko bwa ‘Polo Vivo’ buri mu bwoko bazazana ihagaze hejuru gato y’ibihumbi 11 by’amadolari ya America nk’uko bigaragara kuri internet.

    No comments:

    Post a Comment