1.
Isoko
y’ingufu
Umuceri ukungahaye ku binyasukari binyuranye ukaba ukora
nk’ibitoro ku mubiri kandi ugafasha mu mikorere y’ubwonko. Ibi binyasukari
nibyo umubiri utunganya ugakoramo ingufu zo gukoresha.
2.
Nta
cholesterol ibamo
Umuceri ni mwiza kuko nta binyamavuta bibamo, harimo sodiyumu
nke cyane kandi nta cholesterol wasangamo. Iyi cholesterol uko iba nyinshi
bikaba bigira ingaruka mbi ku mikorere inyuranye y’umutima n’imitsi itwara
amaraso.
3.
Kurwanya
umuvuduko udasanzwe w’amaraso
Nkuko tumaze kubibona hejuru, mu muceri habamo sodiyumu nkeya
cyane niyo mpamvu ari ifunguro ryiza ku barwayi b’umuvuduko udasanzwe
w’amaraso. Sodiyumu ituma imijyana n’imigarura isa n’iyifunga bityo bigasaba
umutima gusunika n’ingufu nyinshi ari byo bitera umuvuduko udasanzwe w’amaraso.
Ibi rero bikaba byanatera umutima guhagarara, guturika kw’imitsi n’ibindi byose
bijyana n’imitemberere y’amaraso. Kurya umuceri birabikurinda
4. Kurinda
kanseri
Umuceri utonoye gusa, umwe usa
ikigina uba ukungahaye kuri fiber zinyuranye bityo bikawugira ingenzi mu
kurinda kanseri zinyuranye. Uretse kandi izi fiber unabamo vitamin C, vitamin A
n’ibindi binyabutabire binyuranye bifasha mu gusohora imyanda mu mubiri ari
nayo ishobora kubyara kanseri.
5. Uruhu rwiza
Kugeza ubu abahanga bari
gushakisha uburyo hakorwa powder ikoze mu muceri gusa ikajya ikoreshwa mu
kuvura indwara zimwe z’uruhu. Ibi biterwa nuko umuceri ukungahaye kuri thiamin
cyangwa vitamin B1. Si ibyo ukora gusa kuko unarwanya kubyimbirwa n’uburyaryate,
niyo mpamvu amazi yawo (utetse) ari meza mu kurwanya uburyaryate bwo ku mubiri
bunyuranye. Ikindi kandi umuceri urwanya iminkanyari iza ku ruhu kubera gusaza.
6. Indwara ya Alzheimer
Iyi ndwara ahanini ikunze
gufata abageze mu zabukuru ikabatera kwibagirwa. Kurya umuceri rero,
by’umwihariko uw’ikigina bituma umubiri ukora injyanabutumwa zihagije zigafasha
mu kurwanya iyi ndwara.
7. Igogorwa
n’isohorwa ry’amazi
N’umukecuru usanga azi ko
umwana warwaye impiswi umuha amazi y’umuceri ubundi agafuma. Ibi ni byo koko
kandi si byo gusa kuko unasanga umuceri urwanya kuribwa mu nda ndetse ugatera
appetite. Kandi kuwurya bituma wihagarika kenshi bityo bikaba byafasha gutakza
ibiro dore ko burya 4% by’inkari ari ibinure kandi ibinure nibyo bitera
kubyibuha.
8. Ukize ku ntungamubiri
Umuceri ni isoko ya vitamin
zinyuranye nka vitamin B1, B3, B6, B9 na vitamin D. Urimo kandi imyunyungugu
nka karisiyumu, ubutare, manganese, selenium na phosphore. Ibi byose bifasha mu
mikorere y’umubiri, kongera ubudahangarwa no gukomeza amagufa.
9. Amidon
Mu muceri dusangamo
amidon/starch idapfa gushwanyagurika ikarinda igera mu mara ikiri yose. Iyi
amidon rero ikaba ifasha mu kororoka kwa bagiteri nziza zo mu mara ari na zo
zifasha mu gusya no gukamura intungamubiri mu byo turya. Inafasha kandi mu
kurwanya impiswi no kuribwa mu nda
Nubwo twavuze ko umuceri urwanya impiswi unashobora kurwanya
kwituma impatwe. Ibi biterwa nuko fibre zirimo zifasha mu gusya vuba kandi
umuceri ubusanzwe uba woroshye. Gusa unasabwa kunywa amazi ahagije nyuma yo
kuwurya iyo uvura impatwe.
Abarwayi ba diyabete si byiza kurya umuceri w’umweru ahubwo
barya uw’ikigina kuko wo ufite igipimo cy’isukari kiri hasi. Uyu muceri utanga
hafi 100% bya manganese umubiri ukeneye kandi iyi manganese niyo ifasha umubiri
gukura imbaraga mu binyasukari na poroteyine. Unafasha kandi mu gukora
imisemburo y’imyororokere, ibi bikaba byafasha abo diyabete yagize nk’inkone.
umuceri ugenewe ugenewe abarwayi ba diyabeti
SRCE: UMUTIHEALTH
No comments:
Post a Comment