Iyo mvugo yabaye umugani , ivugirwa ku mukobwa wihaye
guta iwabo akajya kubwerabwera , ku rurembo yihahisha , nibwo bavuga ngo “
umukobwa wan aka igize icyangamibyizi
!.”
Byadukanwe n’abakobwa bo mu Buganza (intara
y’amajyepfo ) ahagana mu mwaka wa 1900.
Icyakora dukurikije uko u Rwanda rwahoze rukomeye ku busugi bw’abari
barwo , nta wumva neza uko byaje kugenda
kugira ngo abakobwa bigire ibyomanzi
mbere y’umwaduko w’abazungu mu Rwanda . Kuva ubwo byararangatanye bigeza magingo aya , uretse ko basigaye bavuga ngo “yabaye indaya”
Aba bakobwa ku
ngoma ya Rwabugiri barikoranije biyita ibyangamibyizi banga guhingira iwabo
no kubakorera indi mirimo . Bacikira ku rurembo bavuga ko bagiye gushakira amata I bwami ( umukiro ) .
Mbese ni nk’ibi by’abubu bashikira mu mijyi bitwaje ko bagiye gushaka akazi.
Ubwo bari barihimbiye akaririmbo k’uruyundo rwabo ngo “ aho kurwara ibikota byo ku ntoki (
amabavu ) nzarwara ibikota byo ku birenge ( ubunana) , nkurikiye inkotanyi I
Rubengera .”
Nuko bamaze kwiyemeza gutyo bajya I Giseke na
Nyagisenyi mu rugo rwa Rwogera rwahozemo Murorunkwere nyina wa Rwabugiri.
Bagenda bahabuwe n’umutwe w’intore za
Rwabugiri , wari umaze kuremwa witwaga Ingangurarugo, zari
ziruyobowemo rumaze kwegurirwa Kanjogera muka Rwabugiri , nyina wa
Musinga . Abahungu babonye urwo rushashi
rubasesekayemo bati “ Murakaza mboga zizanye “
ni abahungu bawe rero bamwe bo ku rurembo ! babiraramo babahunda impu
nziza zimwe z’imikane batashoboraga kwibonera iwabo. Dore ko ubundi
abakobwa rubanda rusanzwe bambaraga ibishongero
by’ibinyita.
Nuko abo bahungasuka basa n’abisanze mbese baba
banyamugwahashashe , kuko uko guhunga
isuka byari birimo n’umururumba wo kwambara neza. Ariko uburyo bwa kubigeraho
bukaba bumwe : ubusambanyi. Barabyiyemeza , birakorwa biravugwa ubwarare bwabyo busakara u Busanza busingira I Nduga yose
irorama. Birarambanya bigeze ku ngoma ya
Musinga birasizora abakobwa barahurura bikubira I Nyanza , ariko noneho
biyita inyangakurushwa . Ariko umugambi ukaba umwe : Ukaba uwo gushakisha
imyambaro y’akarusho ubusambanyi. Bibaho
rubura gica bigejeje mu mwaka wa 1927 ubusambanyi buba akarorero ; I Kigali
hari hamaze gukomera habaye I buzungu . Abakobwa bamwe bohoka mu bayisiramu ,
abandi borama mu baboyi. Ubwo iryo
hururu ryari rikabuwe n’umugore w’umurerakazi Nyirakayondo , yari mushiki wa
Rukara rwa Bishingwe , afitwe n’umuzungu witwaga
Rongorongo ( Administrateur Borgers ).
Nibwo hadutse akagani mu Rwanda ngo
“umuceri muca iwabo ! isukari isuka buzungu’’
Nuko Kigali
iba yakiriye Nyanza . Bigejeje mu mwaka wa 1932, umuzungu bitaga Busambira
Adiminisitarateri Schmith (soma Shimiti) yubaka ikirorero ( urusisiro bitaga
iturubaki ) akigira icumbi iy’abatware n’ibisonga n’abakarani igihe baje ku
itriki ( umunsi w’umurarikano) . bwana rezida we yubakisha ikindi kirorero cy’abapolisi bitaga abavurugaji (Brigadiers).
Ubwo abaplosi n’abakarani bari abasore gusa; ndetse n’ibisonga ari uko, kuko
hari hamaze kugabana abazi kwandika basa , ba se bamaze kwegura cyangwa
kunyagwa. Ubwo noneho abakobwa b’ibyomanzi b’impande zose barisukiranya
bahururiye kwambara amasengeri , niho yari acyaduka. Nibwo bahimbiyeho imbyino
yatangiraga ngo : ni nde wagaramiye isengeri imwe, abandi bagaramira magana ane
? uwo ni cya kimamara cyo kwa naka…!’’
Iryo zina ry’ibyomanzi by’I Nyarugenge na ryo nyuma
ryakuwe n’iry’indaya , ku gahararo
cy’inzaduka kakomotse ku bahungu b’ibirumbo byajyaga Bugande , bagerayo bati “
Hehe kandi n’u Rwanda ! : Abo bitwaga «
indaya za Bugande.» hanyuma abakobwa barariharara by’urwiganwa , batangira kuritenjyenjya
bitwa « maraya » aho bigeze barerura bararikurana aba ari bi bitwa indaya
; nizo ndaya ubu za kabwera , ku mpamvu y’uko zihora zibwerabwera mu rubuga
rw’abahungu bo ku rurembo aho uri hose. Naho abahungu b’ibiraramisagara basigara bitwa «amabandi »
Abakobwa rero , ari
abigize indaya za kabwera , ari abigize ibyomanzi by’I Nyarugenege , ari
n’abigize inyangakurushwa z’I Nyanza , bose ni bamwe n’aba mbere bo mu Busanza
biyise Ibyangamibyizi . Ni cyo gituma iyo bumvise umukobwa watombotse akajya
kwipendeza ku rurembo ( mu mujyi )
bavuga ngo « yigize
icyangamibyizi ! » kera uwo , bene abo b’ibyangamibyizi bitwaga
na ba
« Nyirakadeheri »
Kwigira icyangamibyizi = kuba kabwera : indaya
No comments:
Post a Comment