• Labels

    Friday, April 13, 2018

    Burera :Umugabo bikekwa ko yari yagiye gusambana bamusanze mu nzu n’uwo bararanye bapfuye



    Umugabo witwa Rwambukande Emmanuel w’imyaka 30 y’amavuko ukomoka mu mudugudu wa Rusisiro, akagari ka Kayenzi, umurenge wa Kagogo, akarere ka Burera bamusanganye n’umukobwa bari bararanye bombi bapfuye abaturage bakeka ko uyu mugabo usanzwe wari afite undi mugore we bashakanye yari yaje gusambana n’uyu mukobwa aho akorera imirimo y’ubucuruzi.

    Ibi byabaye mu rukerera rwo kuwa Kane tariki 12 Mata 2018, aho uyu Emmanuel usanzwe acuruza akabari yagiye kurara mu nzu y’uyu mukobwa witwaga Nirere Clementine w’imyaka 26 ukomoka mu murenge wa Cyanika gusa akaba yacururizaga muri uyu murenge wa Kagogo
    Abaturage bo muri aka gace baganiriye na Ukwezi.com dukesha iyi nkuru,  batangaje ko  ko aba bombi bakoreraga mu gasanteri k’ubucuruzi kari muri aka kagari ka Kayenzi, umurenge wa Kagogo, aho ngo uyu mugabo yari asanzwe akora imirimo yo gucuruza akabari, naho umukobwa we akaba yacuruzaga muri resitora ari naho basanzwe bose bapfiriye binakekwako Imbabura yari itetseho ibishyimbo ariyo nyirabayazana ku rupfu rwabo.
    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyarugu, CIP Twizeyimana Hamdan yahamirije Ukwezi.com iby’urupfu rw’aba bombi avuga ko bagikora iperereza ngo hamenyekane icyaba cyihishe inyuma yabyo.
    Yagize ati “Batashye saa cyenda z’ijoro kandi bose bakoreraga muri kariya gasanteri nukuvuga ngo baari ibanga ntabwo abantu benshi bamenye uburyo bajyanye ibyo aribyo byose ubwo sinzi uko bumvikanye bajya muri icyo cyumba umukobwa yakoreragamo, hari harimo imbabura kandi ni akumba gafunganye birashoboka ko nayo yaba yabigizemo uruhare”
    CIP Twizeyimana yavuze kandi ko imirambo y’aba bombi yajyanywe I Kigali gukorerwa isuzuma ariko anavuga ko hari ikibazo cy’uko inzego z’ibanze zageze ahabereye ibi zigasanga abaturage bateruye imirambo mu nzu aboneraho gusaba abaturage kujya birinda gukora ku mirambo mu gihe habayeho ibibazo nk’ibi kuko bigora abakora iperereza.
    Yakomeje asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe cyane igihe babonye abantu bashaka gukora ibinyuranyije n’amategeko mu rwego rwo gufatanya n’inzego zibishinzwe gukumira ibyaha bitaraba

    Src : Ukwezi.rw

    No comments:

    Post a Comment