Mu
mudugudu wa Nyakabungo, Akagari ka Karama Umurenge wa Ntongwe mu karere ka
Ruhango umuturage witwa Muhigirwa Wellars yabyutse mu gitondo cyo kuri uyu wa
kabiri asanga ku muryango we hari grenade. Kugeza ubu ntiharamenyekana
abayihashyize.
Muhigirwa yabwiye
Umuseke dukesha iyi nkuru ko ejo
nimugoroba yari yatanze ikiganiro ku kagari kabo mu bitangwa muri ibi bihe byo
kwibuka. Akavuga ko akeka ko yenda hari abo bitashimishije akaba ari bo bakoze
ibi.
Yavuze ko
uyu munsi yabyutse maze ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo asohotse agana
ku irembo asanga munsi y’urugi rwo ku irembo hari grenade. Yahise atabaza
ubuyobozi n’abashinzwe umutekano barahagera.
Umwaka ushize mu gihe nk’iki
cyo kwibuka Muhigirwa avuga ko nabwo yabyutse agasanga mu mbuga y’iwe
bahashyize umusaraba.
Uyu muturage avuga ko ibi
abibona nk’iterabwoba no kumwereka ko nubwo yarokotse Jenoside bashobora
kumwica.
Nemeyimana Jean Bosco
Umunyamabanga nshigwabikorwa wʻUmurenge wa Ntogwe yabwiye Umuseke kandi ko bari gukora iperereza bafatanyije nʻinzego
zʻumutekano ngo bamenye uwahashyize iyo grenade ku muryango kwa Muhigirwa.
Ati “Ni
grenage ishaje ubona ko imaze igihe kinini, turacyategereshe ko abayivanaho ngo
bayikureho”
Avugako ikigikorwa ari
iterabwoba ariko batahita bagihuza nʻibihe byo kwibuka kuko bataramenya uwayihashyize
n’icyabimuteye.
Src : Umuseke.rw
No comments:
Post a Comment