Amb. Nduhungirehe
Olivier Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga,
Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, yikomye
abanyamakuru b’imikino bari kogeza
imipira y’igikombe cy’isi 2018, anenga ko abanyamakuru birirwa biganirira
bakanahigira mukwamamaza amasabune n’ibiryo gusa.
Abinyujije ku rukuta
rwe rwa twitter, Amb. Nduhungirehe
Olivier yanenze uburyo abanyamakuru bogezamo umupira, avuga ko ntabusesenguzi
bwimbitsse bakora ku mikino, ahubwo baba biganirira bagasakuza ari uko
umukinnyi asatiriye izamu.
Yagize ati: “Nta kintu
kibabaje nko kumva umupira w’amaguru ku maradiyo yo mu Rwanda . abanyamakuru
baba biganirira, batebya banamamaza amasabune n’ibiribwa, bagasakuza ari uko
basatiriye izamu gusa aho gusesengura umukino”
Nduhungirehe ni umwe mu
bayobozi bagaragaje ku ikubitiro ko atemeranya n’aba binubira imyambarire y’abana b’abakobwa mu mashuri
hamya ko ari imyumvire itajyanye n’igihe.
No comments:
Post a Comment