• Labels

    Monday, June 18, 2018

    RBA yahakaniye abakekaga ko bazareba imikino yose y'igikombe cy'isi 2018 kuri TVR


    Kuva muri Gicurasi uyu mwaka, Abanyarwanda n’abandi bakurikira Televiziyo Rwanda (TVR) bari bizeye kureba imikino 64 yose y’Igikombe cy’Isi kiri kubera mu Burusiya ariko bakuriwe inzira ku murima n’umuyobozi mukuru wa RBA Arthur Assiimwe   .

    Mbere y’uko iki gikombe gitangira ku wa 14 Kamena 2018, wasangaga abantu bongera ifatabuguzi rya televiziyo ngo hatazagira umukino ubacika, abandi bicinya icyara ko bazakireba gatanu kuri gatanu ku buntu kuri Televiziyo Rwanda.
      Abantu benshi batangiye gutungurwa ubwo babonaga itangazo ryaciye mu mukino wahuzaga mexique n’ubudage .
    Iki gikorwa cyakurikiwe kuba batarabashije kureba umukino w’injyanamuntu wahuje Portugal na Espagne, warangiye amakipe yombi anganya ibitego 3-3.
    Nyuma y’uko abakunzi ba televiziyo y’u Rwanda bijujuse mu buryo binyuranye umuyobozi wa RBA,  Athur Assiimwe abinyujje ku rukuta rwe rwa twitter yatangaje ati : “Nta cyabuze. FIFA niyo mipira iduha gusa. Iyindi bayiha Pay tv [Televiziyo zishyuye]. Twaguze ishoboka yose... ariko imyiza kandi myinshi turayifite.”


    Ubusanzwe TVR yerekana iyi mikino ivana amashusho kuri Kwesé Sports nayo idafite uburenganzira bwuzuye bwo kwerekana imikino,  abantu bakaba batangazwa no kuba RBA idakorana n’ibigo mpuzamahanga bifite uburenganzira bwuzuye bwo  gucuruza imipira.


    No comments:

    Post a Comment