Harerimana Fatou, Visi Perezida w’inteko
ishinga amategeko umutwe wa Sena, arasaba abagore kudakoresha uburenganiza
bwabo mu guhohotera abagabo.
Iki
ni kimwe mu bibazo bikomeje kugaragara mu karere ka Musanze, byatumye inteko
ishinga amategeko ihaguruka kugira ngo irebe igitera iki kibazo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2018, mu Karere ka
Musanze hahise habera inama y’igihugu y’abagore y’akarere, aho Senateri yavuze
ko bidakwiye ko umugore ahohotera umugabo yitwaje agaciro yasubijwe.
Yagize ati “Hari aho byambabaje cyane aho umugore yataye
umugabo amuziza ko yacitse akaguru.
“Birababaje kuko iyo mugiye gusezerana imbere y’Imana
bababwira ko mugomba kubana ubuziraherezo, ariko umugabo agize ibyago acika
akaguri aho kugira ngo umufashe umuciye inyuma uranamutaye.”
Uwamariya Marie Claire umuyobozi w’akarere wungirije
ushinzwe imibereho y’abaturage yunze murya Hon Harerimana avuga ko mu bibazo
yakira hari iby’abagabo bahohoterwa.
Iki
ni kimwe mu bibazo bikomeje kugaragara mu karere ka Musanze, byatumye inteko
ishinga amategeko ihaguruka kugira ngo irebe igitera iki kibazo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2018, mu Karere ka
Muhanze hahise habera inama y’igihugu y’abagore y’akarere, aho Senateri yavuze
ko bidakwiye ko umugore ahohotera umugabo yitwaje agaciro yasubijwe.
Yagize ati “Hari aho byambabaje cyane aho umugore yataye
umugabo amuziza ko yacitse akaguru.
“Birababaje kuko iyo mugiye gusezerana imbere y’Imana
bababwira ko mugomba kubana ubuziraherezo, ariko umugabo agize ibyago acika
akaguri aho kugira ngo umufashe umuciye inyuma uranamutaye.”
Uwamariya Marie Claire umuyobozi w’akarere wungirije
ushinzwe imibereho y’abaturage yunze murya Hon Harerimana avuga ko mu bibazo
yakira hari iby’abagabo bahohoterwa.
Ati
“Mfite icyo kibazo mu biro ndi kugerageza gukemura cy’umugabo warwaye diyabete
umugore aramwanga ngo yabaye ikiremba, ibyo nabyo ni ibintu abagore dukwiye
gukosora nka ba mutima w’urugo.”
Mukadariyo Providence wo mu Murenge wa Busogo nawe yemeza
ko abagore bafite uruhare runini mu guhohotera abagabo babo, avuga ko bakomeje
kwiyimana amahirwe bahawe n’umukuru w’igihugu yo kuba ba Mutima w’urugo.
Ati “Abagabo hari aho tubahohotera pe, uburaya burakabije
mu bagore aho usanga bavuga ngo naherewe ubuntu ngomba gutangira ubuntu.
“Turabibona
hirya no hino abagore usanga ari abasinzi mu kabare saa yine saa tanu z’ijoro
yasinze,yataye umugabo m’urugo,Imana yonyine niyo yatabara birababaje.”
Uwitonze Modeste uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu
ntara y’Amajyaruguru, avuga ko mu Karere ka Musanze ihohoterwa ku bagabo
rikomeje kwiyongera, aho hamaze kubarurwa ingo 58 z’abagabo bahohoterwa.
Source :
Kigali today
No comments:
Post a Comment