Indwara ya hypertension
cyangwa umuvuduko ukabije w’amaraso ni imwe mu ndwara zica cyane kndi antu
benshi, ikanagira ingaruka bimwe mu bimenyetso birimo kwandirika
kw’ingingo zimwe na zimwe cyane cyane
impyiko no kugira ibibazo byo kurwara umutima. Ubw ubu buryo twabateguruye
umuntu yakwirindamo iyi ndwara umuntu aba ari kugabanya ibyago byo kurwara
zrimo iz’ubwonko, umutima, n’izindi.
Indwara y’umuvuduko
w’amaraso ishobora kwirindwa mu buryo 2. Umuntu ashobora kubyirinda ahindura
imibereho ya buri munsi cyangwa
akayirinda yifashishije uburyo bwo gukoresha imiti.
1.
kubyirinda ahindura imibereho ya buri munsi
kugabanya ibiribwa birimo amavuta
ibiribwa bifite ibinure
bigira uruhare mu gutuma amaraso adatembera
neza mu mubiri, ku buryo umuntu
bishobora kumuviramo, kwndura indwara z’umuvuduko w’amaraso, bityo abantu
bagirwa inama yo kurya ibiribwa birimo cyane ibinyabijumba, n’ibirimo ibinure
bakabigabanya cyane kugira ngo bigabanirize ibyago.
Imyitozo ngororamubiri ya buri munsi
Umunti iyo afata umwanya wo
gukora imyitozo ngororamubiri iringaniye ku munsi, bituma umubiriwe , ufata
urugero ruringaniye rwo gutera kw’amaraaso, bikanatuma , umubiri ugenda uhumeka
neza, ugasohora imyanda iwurimo umuntu akaguma ku rwego rwiza unahimeka neza.
Kureka inzoga n’itabi
Inzoga n’itabi nabyo biri
mu bituma umuntu ashobora kugira ibibazo mu gutera kw’amaraso kuko inzoga
zituma umutima ugira ikibazo mu gutera bidasanzwe n’itabi rikagira ibibazo mu
kubangamira imikorere y’ibihaha ku buryo isukurwa ry’amaraso mu bihaha bigeda
nabi , bikaba byatuma umuntu agira
ibyago byo kurwara umuvuduko w’amaraso. Abantu bose bagirwa inama zo kugabanya
iikiger bafataga nyuma bakareka inzoga cyangwa itabi kuko byagiza ubuzima bwabo
ku buryo bukomeye.
Kwimpisha umuvuduko w’amaraso
Umuntu agirwa inama yo
kujya yipisha umuvuduko w’amaraso bihoraho, n’iyo umuntu nta bimenyetso
bidasanzwe yaba yiyumvamo, bituma umuntu amenya aho ahagaze, bigatuma anagirwa
inama bitewe n’impinduk umuganga yabonye umubiri we uri kugira.
Umuntu kandi uburyo bwiza
bwo kugira ngo akire umuvuduko w’amaraso ni ukuyoboka abaganga bemewe
agakurikiza inama z’ubuzima bagirwa. Tukaba dusabwa kujya twita ku nama
z’ubuzima tugirwa kuko amagara ari impano ikomeye imana yaduhaye kandi akaba aseseka ntayorwe.
No comments:
Post a Comment