• Labels

    Friday, January 19, 2018

    Menya akamaro gakomeye utakekaga imineke ifitiye umubiri wawe


    Imineke ni zimwe mu mbuto zifite akamaro gakomeye mu buzima bwa muntu, ariko mu muco nyarwanda abantu benshi bakuru ntibayikunda bayifata nk’aho ari ibiribwa bigenewe abana cyane cyane, ariko ni ingirakamaro ku mubiri w’abakuru n’abato, ku buryo ifite umumaro ukomeye mu buzima bwose bwa muntu. Ikinyamakuru Isoko cyabakusanyirije ibintu 10 imineke ifasha mu buzima bwa muntu, bityo hatazagira ugirwaho ingaruka no kutayikoresha kubera kutabimenya kandi wenda yabasha kuyibonera.
    1. Imineke ituma umutima utera neza ku rugero rukwiye
    Imineke yigwijemo imyunyungugu ya potassium, igira akamaro mu kugabanya umuvuduko w’amaraso, nawo uba watewe n’indi myunyu nka sodium. Potassium iba mu mineke kandi ifasha impyiko n’amagufa kumera neza, iyo potasium ibaye nyinshi mu mubiri, bituma inyunyu ya calcium iba mu mpyiko idasohokana n’imyanda mu nkari cyane, bikagabanya ibyago byo kurwara impyiko. Ubushakashatsi bukanagaragaza ko ya calcium iba nyinshi mu mubiri, ikomeza amagufa, ikaba yanayarinda indwara nyinshi.
    2. Kongera imbaraga
    Abantu benshi bakora ibintu bibasaba imbaraga nk’imikino ngoraramubiri, akenshi bakunda kurya imineke mbere yo kuyitangira cyangwa mu gihe bayirimo. Imineke yifitemo intungamubiri zituma umubiri ufata ingufu kandi ikindi cyiza cyayo ngo yorohera umubiri kuyitunganya kuburyo kuyiryaho umuntu agiye mu kazi k’ingufu byorohera umubiri kuyikuramo intungamubiri zinawufasha gusubizaho ingufu watakaje.
    3. Ifasha mu igogora
    Imineke ifasha urwungano rw’igogora kuko yifitemo ibyitwa "fibre" , ituma mu mara horoha ku buryo ibiribwa umuntu aba yariye bitagora igifu, byanamara gutunganywa bikagenda byoroshye. Impunguke zemeza ko umuntu urwaye impatwe (constipation) aho kujya kwivuza bihagije ngo kurya imineke 2 agahita yongera kumererwa neza. Imineke inifitemo ibyitwa fructo-oligosaccharide, intungamubiri zikuza udukoko ( bactreries) dufasha igifu gutunganya ibyo umuntu aba yariye no kubikuramo intungamubiri byihuse.
    4. Kugabanya ibyago byo kurwara umutina n’igifu
    Imineke igabanya ibyago byo kwandu indwara z’umutima n’umuvuduko ukabije w’amaraso. Imineke ifite Potassium ituma imikaya ikora neza kandi ikanafasha umutima gukora neza kuko binatuma imyenge y’imitsi ifunguka neza, bigatuma amaraso atembera neza mu mubiri. Imineke inifitemo intungamubiri, zituma igifu gikora neza, bikakirinda uburwayi kuko igira akamaro mu gutuma aside ( acides gastriques) yo mu gifu ijya ku rugero ruringaniye (ntibe nyinshi cyangwa nkeya ).
    5. Akamaro mu gutunganya amaraso no gushyira isukari y’umubiri ku rugero
    Imineke yifitemo Vitamini ya B6, ifasha cyane mu ikorwa rya hemoglobine ifasha mu kugira amaraso umutuku. Iyi vitamin ya B6 inafasha umubiri mu gushyira isukari y’umubiri ku rugero rukwiye ikanafasha mu gukora abasirikare bo kurwanya indwara mu mubiri.
    Ubushakashatsi bwemeza ko umuneke umwe uba uhagije ngo umuntu afate vitamin ya B6, abantu bakanagirwa inama yo kuba ariyo abantu bakoresha mu kimbo cyo kugura ibinini by’izo vitamini.
    6. Ibishishwa byayo ni ingenzi ku ruhu
    Ibishishwa by’imineke bishobora gufasha mu kugabanya uburibwe mu gihe ufite ahantu uri kuribwa bikomotse ku bushye cyangwa ikindi kintu cyatuma ugira uburibwe bukabije, ngo ushobora gukoresha ibishishwa by’imineke ubisigaho nyuma y’igihe gito wumva ubiribwe bugenda bushira. Ibishishwa by’imineke kandi ngo bishobora no kurwanya ibiheri ku mubiri w’umuntu, igihe byawujeho ubirwaye akamara byibura icyumweru asigaho. Mu Ubushakashatsi n’ubuhamya bitangwa, bigaragaza neza ko ibishishwa by’imineke bifasha benshi mu gukemura ibibazo by’uruhu.
    7. Imineke yifitemo n’izindi vitamine nyinshi
    Uretse potassium na vitamini B6 twavuzeho haruguru by’umwihariko, imineke inifitemo ku buryo buhagije vitamini C ( ifasha mu gukira ibisebe vuba, gukira kw’amagufa igihe wavunitse, gukomeza amenyo n’ibindi ), inifitemo magnesium na manganese. Imineke inifitemo ku rugero ruto intungamubiri nk’izifasha gukura, gukora amaraso n’izindi.
    8. Ifasha mu kurwanya kanseri
    Ubushakashatsi bwakorewe mu Buyapani bugaragaza ko imineke ifite akamaro mu kurwanya ibyago byo kwandura kanseri kuko ifasha mu gukora uturemangingo twera tuba mumaraso ( globure blancs ), tunogerera umubiri ubudahangarwa bwo kurwanya kanseri , bityo imineke kimwe n’izindi mbuto kuyirya ni ngombwa cyane ku mubiri.
    9. Ifasha umererwa neza no kugabanya umunaniro mu mutwe ( stress).
    Umuntu wariye imineke umubiri ubasha kubona intungamubiri za serotonin. Ifasha umuntu gutuza mu bwonko , no kugabanuka k’umunaniro wabwo ( stress) , inatuma umuntu abasha kumva yishimye muri we.
    10. Kuvura amavunane
    Mu gihe umuntu yaraye agize akazi gatuma aryama igihe gito, cyangwa akaramukana umunaniro , abahanga mu buzima bamugira inama yo kurya byibura imineke 2 byaba byiza akarenzaho amata , ko ari bumwe mu buryo bworoshye bwo kongera gusubirana imbaraga umubiri ukongera ukamera neza. Bakanagira inama abantu baba baraye banyweye inzoga nyinshi ko ibyiza mu gitondo gikurikiyeho mubyo bafata hagoma kuba harimo n’imineke kuko ifasha umubiri kongera gusubira ku murongo bitagoranye.

    Source: Health Ambition

    No comments:

    Post a Comment