1.
Kugabanya ibiro
Bitewe nuko mu gitoki dusangamo amidon igoye gushwanyaguzwa iri
mu gifu, bituma kurya igitoki byafasha mu kugabanya ibiro kuko uwakiriye atinda
gusonza nuko bigatuma umubiri we utwika ibinure byinshi.
2.
Kuringaniza isukari
yo mu maraso
Kurya igitoki bituma umubiri urushaho kuzamura igipimo cya
insulin bityo bikarinda kuba wagira isukari nyinshi ari byo bitera diyabeti
. Kuba kandi harimo vitamin B6 bifasha
mu kuringaniza isukari by’umwihariko ku bafite diyabete yo mu bwoko bwa 2
(iterwa n’isukari nyinshi mu maraso).
3.
Gufasha mu igogorwa
Mu gitoki kuba harimo fibre ndetse na amidon igoye gushwanyaguza
bituma kiba cyiza mu igogorwa no kurinda gutumba nyuma yo kurya. Gifasha kandi
mu kurwanya indwara ziterwa na bagiteri zishobora gufata mu nzira y’igogorwa.
4.
Kurinda kanseri
y’amara
Uko amidon itinda mu mara kubera kudapfa gushwanyagurika bituma
za bagiteri zo mu mara nziza zikora umusemburo ziyifashishije nuko ukica
bagiteri mbi zatera indwara zinyuranye zo mu mara harimo na kanseri ishobora
gufata mu mara
5.
Ikoreshwa
ry’intungamubiri
Kurya ibitoki bifasha umubiri gukoresha no gukamura izindi
ntungamubiri ziturutse mu bindi wariye. By’umwihariko bifasha umubiri gukoresha
kalisiyumu n’indi myunyungugu
6.
Kugabanya cholesterol mbi
Za fibres zirimo hamwe na amidon nibyo bifasha mu kugabanya
igipimo cya choresterol mbi mu maraso. Niyo mpamvu abantu bafite
cholesterol iri hejuru bagirwa inama yo kurya igitoki kenshi kuko bizatuma
igabanyuka.
7.
Umutima ukora neza ku
muvuduko mwiza
Kuba kirwanya cholesterol mbi kandi birinda kuba imitsi
yakifunga bityo bikarinda umutima kuba watera nabi, bikanarinda indwara y’umuvuduko
ukabije w’amaraso ukunze guturuka
ku kwifunga kw’imitsi y’amaraso. Ibi kandi kibifashwamo no kuba gikungahaye
kuri potsiyumu
8.
Igipimo cy’amaraso
kiringaniye
Ibitoki bikize kuri vitamin B6 bikaba ari byo bituma biba ifunguro
ryiza mu gutuma ugira insoro zitukura nyinshi bityo ukagira amaraso ahagije mu
mubiri wawe.
9.
Imikorere myiza
y’umubiri
Akandi kamaro ko kubirya ni uko gifasha umubiri gukoresha
ibinure ubitse bigahindukamo ingufu umubiri ukoresha. Kandi kuba harimo vitamin
B6 bituma enzyme zikora neza akazi kazo ko gushwanyaguza ibyo wariye bityo
umubiri wose ugakora neza
10.
Gufasha impyiko
gukora neza
Igitoki gifasha mu kuringaniza amazi n’imyunyu mu mubiri bityo
bigafasha impyiko kuko akazi kazo ka mbere ari ukuyungurura amaraso no
kuringaniza amazi umubiri ukeneye. Kurya igitoki, bifasha mu kurinda indwara
zinyuranye zishobora gufata impyiko harimo na kanseri y’impyiko.
No comments:
Post a Comment