• Labels

    Monday, April 23, 2018

    Jacob Zuma agiye kurongora umugore wa 7.




    Uwahoze ari umukuru w’igihugu cya South Africa, Jacob Zuma agiye gukora ubukwe n’umugore wa 7 vuba aha.
     Ugereranyije n’abandi bagore afite uyu ugiye kumubera umugeni,Nonkanyico Conco niwe muto ku myaka 24.Uyu mukobwa niwe wabihamirije Timelive.

    Uyu mukobwa kandi kuwa kane ushize yibarutse umwana w’umuhungu bivugwa ko yamubyaranye n’uyu mugabo ubu ukabakaba imyaka 76 y’amavuko. Akaba yaribarukiye mu bitaro bya Busamed Hillcrest Hospital aho akaba atuye mu nzu y’agaciro kanini iherereye mu Zimbali Coastal Estate.

    Uyu mugabo umaze igihe gito avuye ku mwanya wa perezida w’igihugu cya ‘South Africa’ yagiye ashaka abagore benshi ariko bamwe bagatandukana.
     bwa mbere Zuma yashakanye na Sizakele Khumalo mu mwaka wa 1973.Nyuma y’imyaka itatu yahise arongora Kate Mantsho waje kwiyahura mu mwaka wa 2000.Mu mwaka wa 1982 Zuma yashatse Nkosazana Dlamini, baza gutandukana mu 1998.

    Mu 2009 Zuma yashatse Nompumelelo Ntuli wakoraga isuku muri hoteli.
    , yari asanzwe yarashyingiranywe byemewe n’amategeko na Gertrude Khumalo Thobeko Madiba na Bongi Ngema.

    No comments:

    Post a Comment