• Labels

    Monday, April 23, 2018

    Uganda: Abanyeshuri 23 ba Kaminuza bahagaritswe umwaka batiga kubera ubusambanyi



    Kaminuza y’Abayisilamu muri Uganda (IUIU) yahagaritse by’agateganyo abanyeshuri 23 bakekwaho kuyisambaniramo kandi bihabanye n’amabwiriza ayigenga.
    Umuhuzabikorwa w’iyi Ka       minuza, Dr Sulait Kabali, unayobora Komite y’Akanama k’Imyitwarire, yabwiye Daily Monitor kuri uyu wa Mbere ko aba banyeshuri bo muri Mbale Campus, bahamwe no kutubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga Kaminuza.
    Yagize ati “Abanyeshuri bafashwe basambanira muri Kaminuza cyangwa bafitanye umubano udasanzwe utemewe n’amategeko n’amabwiriza ya Kaminuza.”
    Yongeyeho ko hari abafashwe bibye, banywa inzoga n’ibiyobyabwenge, abatwite n’abakora ibikorwa by’urugomo muri Kaminuza.
    Mu ibaruwa yirukana abo banyeshuri yo ku wa 14 Mata uyu mwaka handitsemo ko bafatiwe ahantu mu mwijima bari mu bikorwa byo kwishimisha kw’abakundana.
    Dr Kabali yavuze ko uku guhagarikwa by’agateganyo kuzamara umwaka umwe ari umuburo ku bandi banyeshuri, yongeraho ko ubuyobozi bwa Kaminuza butazajijiganya kwirukana umunyeshuri utubahirije amategeko n’amabwiriza.
    Mu bahagaritswe by’agateganyo harimo abari mu myaka isoza biteguraga gukora ibizamini byatangiye ku wa Mbere. Gusa bahawe icyumweru kimwe cyo kujurira, akanama gashinzwe imyitwarire kakaba kazongera kwicara vuba kakiga ku bujurire bwabo.
    Umwe mu bahagaritswe yavuze ko yatunguwe no kuba ubuyobozi bwashingiye ku cyaha yakoze mu myaka ibiri ishize ubwo yari akigera muri Kaminuza. Yongeyeho ko iki gihano gikomeye cyane.
    Muri iyi Kaminuza umunyeshuri ushaka gukora imibonano mpuzabitsina arabisaba akemererwa gushaka mu buryo bwemewe n’amategeko.
    Gusa n’abashakanye ntibemerewe guhoberana, gusomana muri Kaminuza cyangwa kwicarana n’umuntu mudahuje igitsina iminota irenze 10 nta wundi muntu uhari. Ikindi kandi ntabwo abahungu n’abakobwa bajya bavangwa yaba mu gihe cy’amasomo cyangwa mu nama.



    No comments:

    Post a Comment