• Labels

    Saturday, May 5, 2018

    Ibimenyetso 9 bya diyabeti tudakeka mu buzima bwa muntu.



    Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe kurwanya diyabeti gitangaza ko yica abantu benshi kurusha Kanseri na SIDA dukomatanije abo bihitana.  Abantu Miliyoni 7.9 ku isi baba bari mu byago byo kwandura diyabeti bitewe  n’imirire ibashyira mu byago  byo kwandura. Indi mpamvu ituma umubare uba munini  ni uko hari utumenyetso dutoduto abantu baba barasuzuguye , ntibihutire kureba abaganga  bitari byakomera cyane. Umuntu wese yakwita kuri ibi  bimenyetso abenshi bafataga nk’ibyoroshye nabyo bya diyabeti :

    1. Gushaka kwihagarika bidasanzwe
    Umuntu ufite isukari irenze urugero ashaka kwihagarika bidasanzwe bamwe bakaba babyitiranya wenda n’uko baba banyoye amazi menshi. Iyo isukari yabaye nyinshi mu mubiri bibangamira imikorere y’uruhago, bigatuma umuntu ashaka kunyara bidafite gahunda.

    2. Kubura amazi mu mubiri.
    Umuntu arugamagara bikagera naho ajya kihagarika abishaka ariko inkari akazibura . n’iyo afite inyota aranya akumva amazi ntaho amukora. Umuntu asabwa guhita agana muganga  mu gihe yiyumvamo inyota idasanzwe cyangwa ajya kwihagarika akabura inkari, iki ni kimwe mu bimenyetso by diyabeti.

    3. Ikorwa nabi ry’imisemburo
    Imisemburo ifasha umuiri gukora imirimo inyuranye ituma umuntu abaho, ikorwa nabi umuntu akaba ashobora kwibonaho ibimenyetso bidasanzwe,  urugero : umugore umubiri we ukagira impinduka mu mikorere yawo.

    4. Kongera ibiro bidasanzwe.

    Kuko umuntu aba afite isukari  nyinshi ya glucose mu maraso  , umubiri ukora ibishoboka ngo itiganza mu mubiri w’umuntu bikaza kuvamo ko imikaya yiyongera umuntu akagira urugimbu. Nyuma iyo umuntu agiye ku munzani asanga ibiro byarabaye byinshi bidasanzwe.

    5.  Kudakora neza kw’ibice bimwe na bimwe.
    Kubera kwangirika k’udutsi tumwe na tumwe dutwara amakuru mu mubiri hose, hari aho usanga ibice bimwe by’umubiri cyane nk’akaguru, akaboko ugasanga bidakora neza.
    6. Kugira ibibazo  bijyanye no kureba
    Kubera imisembur iba idakorwa neza, umuntu aba afite ibibazo cyane cyane bijyanye no kutareba neza, iyo hatagize igikorwa  umuntu ashobora no guhuma burundu , biturutse kuri diyabeti.

    7. Gutinda gukira ibikomere
    Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo isukari ari nyinshi cyane mu mubiri, bituma ubudahangarwa karemano bw’umubiri budakora neza. Binatuma amaraso  aba yoroshye cyane ku buryo kongera gufatana nyuma yo gukomereka bigorana.igihe umuntu arwara agasebe kagatinda gukira, asabwa kugana muganga akamufasha kumenya niba nta bundi burwayi bukomeye bubyihishe inyuma.

    8. Kuzana amabara ku ruhu.
    Amabara aza ku ruhu ni utuntu tuba tumeze nk’uduheri twakize, aho twavuye hagasigara ibara ry’umukara. Aya mabara akunda kuba mu bikanu, mu mugongo, no ku maboko rimwe na rimwe. Utwo tubara duterwa n’isukari iba yarabaye nyinshi , bikabyara melanine ari yo ihinguka inyuma ku ruhu bikazana amabara.

    9. Kugira ibibazo mu kumva.
    Abantu benshi amatwi yabo agira ibibazo mu kumva igihe bageze  mu myaka ikuze ariko biranashoboka ko byabaho umuntu atarasaza. Nk’uko ubushashatsi bubigaragaza, bishoboka ko ari imitsi itwara amaraso hamwe n’uturemangingo biba byaragirijwe n’isukari iri ku kigero cyo hejuru.

    src : positivemed.com

    No comments:

    Post a Comment