• Labels

    Friday, May 4, 2018

    PGGSS8: Sobanukirwa uko waha amahirwe umuhanzi ukunda yo kwegukana miliyoni 15!


    Muri iri rushanwa rya PGGSS8 umuhanzi uzatorwa kurusha abandi mu buryo bw'ubutumwa bugufi SMS azegukana million 15. Kugeza ubu abahanzi 10 bari muri iri rishanwa rukumbi rikomeye ry'abanyamuziki mu Rwanda bamaze guhabwa nomera abafana babo bazabatoreraho.

    Uyu mwaka iri rushanwa ryazanye umwihariko aho gutora binyuze kuri SMS  hazajya hifashishwa nomero yindi yo mu mufuniko w'inzoga ya primus umufana agomba kuzaba yaguze, umufana akaba yagura na nyishi ariko ahesha amahirwe umuhanzi we.
    Iki gikorwa cyo guha amahirwe umuhanzi ugukora ku mutima kizatangirana n'igitaramo cya mbere kizaba kuwa 26 /Gicurasi/ 2018 kizabera i Gicumbi.

    Mu gutora umuhanzi,umuntu azajya agura icupa rya Primus agumane umufuniko ubundi yandike *733# nimero y’umuhanzi akurikizaho nimero iri ku mufuniko.
    Mu gihu umuhanzi uzaba uwa mbere mu gutsinda kuri SMS azahabwa miliyoni 15,uzatorwa n’abagize akanama nkemurampaka we azahabwa  miliyoni 20.
    Road Show zizatangirira mu karere ka Gicumbi ku itariki 26 Gicurasi 2018, bakurikizeho Musanze,  Huye, Rubavu na Kigali

    Mu gutanga nimero ku bahanzi hagendewe ku uko bakurikirana mu nyuguti.
    Uko bahawe imibare ni uku:

    Active ni 1

    Bruce Melodie ni 2

    Christopher ni 3

    Jay C ni 4

    Just Family ni 5

    Khalfan ni 6

    Mico The Best ni 7

    Queen Cha ni 8

    Uncle Austin ni 9

    Young Grace ni 10

    .

    No comments:

    Post a Comment