• Labels

    Friday, June 22, 2018

    Bimwe mubyo ukwiye kwirinda ukimara gutera akabariro


    Gutera akabariro turi kuvuga ano ni ku bntu bubatse urugo mbese bakoze umuryango , bityotukaba twbateguriye iyi nkuru, ngo abantu bamenye uko byagenda ngo hirindwe amakimbirane yaturuka ku mpamvu ntoya zishobora kugira icyo zangiriza hagati y’bashakanye.
    Urubuga Elcrema rugaraza ibintu umugabo cyangwa umugore aba adakwiriye gukora nyuma yo kurangiza igikorwa cyo gutera akabariro kuko bituma ibyishimo mwari murimo biyoyoka rimwe na rimwe bikagira ingaruka ku mibanire hagati yabo.
    1.Guhita wambara imyenda ako kanya
    Ubusanzwe gutera akabariro ku bashakanye bikorwa nta na kimwe bambaye, kuba rero wahita wambara ukimara gusoza icyo gikorwa bigaragaza ko utiyumva muwo mwashakanye. Iyo ukoze icyo kintu uba ubihirije uwo muri kumwe bigasoza ababaye aho kugumana ibyishimo.
    2. Guhugira muri telefoni
    Kujya mu byo guhamagara, kwandika no kohereza ubutumwa ntabwo ari ibintu uba ugomba guhita ukurikizaho mukimara gutera akabariro. Iyo ukoze ibyo uba ugaragaza ko utahaye agaciro icyo gikorwa, uba werekanye ko byari byatinze ngo wikorere ibyawe.
    3. Gufungura televiziyo
    Kwihutira kureba televiziyo nabyo sibyo, kuko muba mugomba kumarana akanya muganira uko igikorwa cyagenze, uko mwacyakiriye bigatuma murushaho kwiyumvanamo.
    4. Guhita ujya mu bwogero
    Rwose kujya koga nyuma y’igikorwa cyo gutera akabariro ni byiza, ariko ntibikorwa ako kanya ahubwo murabanza mugatuza bikaza nyuma, kandi biba byiza iyo mujyanye koga.
    5. Guhita usinzira
    Iki ni ikintu kiba ku bantu benshi nubwo atari kiza. Ntabwo uba usoje ibyishimo mwatangiye, niba abantu batangiza ibiganiro bituma buri wese yibona mu gikorwa kigiye kubaho, na nyuma yacyo ibyo biganiro biba bigomba kubaho mugasoza neza.

    No comments:

    Post a Comment