Urubuto w’umwembe uhiye rufitiye umubiri wacu
akamaro bitewe ahanini n’amazi abonekamo hakiyongeraho n’isukari zo mu bwoko
bwa Fructose, Saccharose na Glucose zifitiye umubiri wacu akamaro.
Umwembe uriwe utararenza
ibyumweru bibiri usoromwe, ugirira umubiri akamaro kuko uruhu rwawo narwo
rukungahaye kuri vitamine A. Iyo vitamine ifasha umubiri wacu guhora utoshye.
Habonekamo kandi vitamine C
ifasha umubiri guhangana n’indwara zitandukanye, ndtese na vitamine E ifatiye
runini abantu bageze mu zabukuru.
Umwembe uhiye kandi ubonekamo
vitamine B1, B2 na B6 kimwe n’imyunyu-ngugu cyane cyane Potassium, Magnesium na
Iron ibonekamo ku rugero ruke.
Izo vitamine zose zavuzwe
zifitiye umubiri wacu akamaro kuko zifasha mu kurwanya ubumuga bwo kutabona.
Ku muntu ufite ikibazo cyo
kutituma neza (impatwe), umwembe woroshya mu nda.
Nyuma y’amafunguro, uwabasha
kurya urubuto rumwe rw’umwembe bimugabanyiriza ibyago byo kwandura indwara ya
diyabete.
No comments:
Post a Comment