Mu murenge wa Ruhango mu kagali ka Gihira umugore ukiri muto watewe
inda n’umuganga maze yageza igihe cyo kubyara uyu muganga akamujyana iwe mu
rugo ngo amubyaze ariko uyu mubyeyi arava kugeza apfuye, muganga nawe
ahita ahunga.
Uyu wapfuye
abyarira ahatari ho ni uwitwa Marie Claire Uwineza, inda imufashe yari yabanje
kujya ku kigo nderabuzima cya Bitenga aho umuganga bivugwa ko wamuteye inda
akorera.
Uyu muganga
witwa ‘Faustin’ ngo yahise asaba uyu mugore ko bajya iwe akamubyarizayo, nyuma
yo kubyara ariko ngo yavuye amaraso kugeza ashizemo umwuka.
Uwineza
yatewe inda ya mbere akiri umwangavu arabyara, iyi yari inda ya kabiri atwite.
Umwe mu
bavandimwe ba Uwineza yabwiye Umuseke ko bibabaje kubona umuganga afata iwe
akahahindura aho kubyarira.
Abonye uyu
mukobwa apfuye, uyu muganga yahise atoroka kugeza ubu nta uzi irengero rye.
Uwiziyimana
Vestine Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Bitenga aho uyu muganga akora yabwiye
Umuseke dukesha iyi nkuru ko ibi byabayeho koko ariko nta byinshi
yabitangazaho.
Ati “ibyo koko byarabaye ariko ukeneye andi makuru
wabaza izindi nzego zisumbuyeho kuko biracyari mu iperereza”.
Rutayisire Deo umunyamabanga
nshingwabikorwa w’umurenge wa ruhango yatangarije umuseke dukesha iyi nkuru ko
umuganga yabyaje uwineza bikamuviramo urupfu yagerageje gusibanganya
ibimenyetso . icyatumwe bamukeka ngo ni uko yahise atoroka abonye umukobwa
apfuye.
Uwineza watewe inda
akiri umwangavu asigiye nyina umubyara abana babiri harimo nuwo yapfuye amaze
kubyara.
Src: umuseke.rw
No comments:
Post a Comment