Abantu
benshi mu buzima bwa buri munsi , harimo abakunda inzoga kuburyo kuyibura
baba batabasha kubyihanganira . Iyo tuvuga inzoga, tuba tuvuga ibinyobwa byose
bisembuye, cyaba ikigage, urwagwa, primus, amstel, waragi, whisky,
Nguvu , Viki , Umunanasi n’izindi. Izi zose n’ubwo zitanganay
umusemburo , zose ziri mu rwego rumwe.
Isokotv
yabateguriye iyi nkuru kugira ngo abanywa inzoga bamenye
akamaro ifitiye umubiri wabo, kuko harimo abari bazizi n’abatazizi, ariko kandi
turagaruka ku ngaruka zikomeye inzoga zigira ku buzima bwa muntu mu nkuru
irkurikira iyi , bityo tukaba twabibakusanyirije kugira ngo umuntu amenye
icyo yakora bitewe n’uko yahisemo.
Iyo
ubikurikije rero dore ibyiza:
1.Kuko
alukolo ituma umubiri ukora cholesterol (soma koresiterolu)
nziza, kunywa mu rugero bigabanya ibyago byo kurwara umutima
Aha
ntibisobanuye ko umuntu wese utanywa inzoga, ahita arwara umutima kuko , cholesterol ishobora
no kuboneka ivuye mu bwoko bumwe na bumwe b’ibiribwa , ariko ku rugero ruto,
bisobanuye ko mu nzoga wenda niho iboneka ku rugero runini ariko no mu
bindi biribwa yaboneka.
Kunywa
umaze cyangwa uri kurya byongerera umubiri ubudahangarwa bityo bigafasha
kuramba.
Ubushakashatsi
bugaragaza ko umubare munini w’abantu banywa inzoga baramba ugereranije
n’abatayinywa , bityo bikaba biri mu bituma abantu benshi
batayireka kuko baba baniyumvamo ubukomere mu mubiri , hakba hari n’ababona
umuntu yrwaye mu zabukuru bakavug ko ari ukubera ko yaba yararetse inzoga.
2.
Kongera imbaraga n’ubushake mu gukora imibonano mpuzabitsina.
Abantu
besnhi ibi barabyemeza ariko n’ubushakashatsi bwa vuba bwarabyemeje ,
bityo bikaba bituma abantu besnho bateganya gukora imibonano mpuzabitsina
babanza kunywa inzoga , rimwe na rimwe abagore bakazigurira abagabo babo .
3. Kunywa
inzoga kandi bifite indi mimaro inyuraye irimo :
Kunywa
divayi bigabanya 60% kuba warwara ibicurane ; Kunywa mu rugero bituma ubwonko
bwongera imbaraga bityo bigafasha mu kukurinda kwibagirwa ; Byoza
impyiko bityo bigafasha kurwanya indwara yo kuzana utubuye mu mpyiko (calcul
renale/gallstones) ; Bifasha mu kurwanya kuba warwara
diyabete.
Nyuma
y’ibi byose kandi hongerwaho ko inzoga ari gahuzamiryango kuburyo ituma ibirori
n’amakwe bigenda neza, yemwe ngo n’abayisangiye ntawe uba yahemukira undi bityo
ngo igafasha mu kongera inshuti no guhuza imiryango.
Twongereho
ko inzoga ihuza abantu, mu birori n’amakwe
Mu nkuru
irakurikira iyi turaza kugaruka ku ngaruka zikomeye inzoga ishobora
kugira ku buzima bw’umuntu ku buryo bishobora no kumuviramo urupfu. Buri
wese akaba asaba kureba icyamugirira akamaro kukoubuzima ari impano ikomeye
imana yahae umuntu kandi amagara akaba aseseka ntayorwe.
No comments:
Post a Comment