• Labels

    Friday, January 19, 2018

    Umugabo yishe umugore we, bakimuta muri yombi nawe arapfa


    Umugabo yakubise umugore we aramwica mu gihugu cya Uganda, nawe nyuma arapfa, biakab bikekwa byaba byatewe n’inkoni nyinshi yakubiswe n’abaturage bamugezeho mbere amaze kwica umugore we.
    Umugabo w’imyaka 50 George Bishamiko yishe umugore we amuhohoteye , nyuma abaturage batabaye bamukubitana uburakari , akomereka bikomeye, nyuma akigezwa mu maboko ya polisi ahita  apfa.

    Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa polisi mu karere ka Ibanda  uyu mugabo yari afungiwemo Suzan Tumuramye , uy mugabo yarwanye n’umugore we mu rugo,  witwaga evalyline Nabaasa, ahita amwica amukase umutwe , nyuma bituma  abaturage bamukubitana uburakari bwinshi.
    Uyu mugabo nyuma yo gupfa umurambo we wajyanwe mu bitaro gukorerwa isuzuma, ariko ikirego yari akurikiranyweho gihagararira aho.
     Umuvugizi wa polisi mu karere ka Ibanda yagiriye inama abashakanye abagira inama yo kwirinda amakimbirane ya hato na hato, kuko ariyo avamo intonganya ivamo kwicana. Mu gihugu cya Uganda hakunda kugaragara ihohoterwa nk’uko mu minsi ishize ari nabwo hatangajwe inkuru y’umugore wishe umugabo amuziza  kwanga gutera akabariro kandi hashize igihe gito bamubaze.

    No comments:

    Post a Comment