Diamond mu kiganiro n'itangazamakuru i Kigali ( photo internet )
Umuhanzi w’icyamamare mu
karere no muri afurika yose muri rsange Diamond Platnumz uri mu ruzinduko mu Rwanda,
mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yameje ko kubyara abana besnhi ari ntacyo bitwaye kuko ngo
aricyo imana yasabye bantu , icyangombwa ari inzira byakozwemo.
Ku munsi wambere w’uruzinduko
yagiriye mu Rwanda kuri uyu wa 19
mutarama , yahise ajya gusura ikigo gifasha abana batabona mu gatsata , kuri
iki gicamutsi agirana ikiganiro n’itangazamakuru asubiza byinshi mu bibazo
yibazwaho birimo gahunda zamuzanye mu Rwanda, impamvu akunzwe cyane muri iyi
minsi, ibijyanye n’inzu agiye kugura ndetse n’ibyibanda ku mibereho ye bwite
n’umuryango we.
Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe yagiranye
ikiganiro n’itangazamakuru, asubiza byinshi mu bibazo yibazwaho birimo gahunda
zamuzanye mu Rwanda, impamvu akunzwe cyane muri iyi minsi, ibijyanye n’inzu
agiye kugura ndetse n’ibyibanda ku mibereho ye bwite n’umuryango we.
Ku
kibazo kijyanye n’uburyo abanamo na Zari kandi akavugwaho kumuca inyuma,
Diamond yagize ati “Njye nta mugore ngira mu byumve neza, na Zari si umugore
wanjye ni umukunzi wanjye."
Diamond
yanabajijwe impamvu ashinjwa kubyara abana benshi impande n’impande.Yavuze ko
mu byo akora apfa kuba nta mategeko yica, yongeraho ko kuba afite abana benshi
bitabangamira umuziki we. Yemera batatu gusa.
Yagize
ati “Njye simfite abana benshi ni batatu gusa, mfite Abdoul, nkagira Tiffah na
Nillan nabyaranye n’umukunzi wanjye nkunda cyane Zari. Kugira abana benshi si
icyaha kandi Imana yaravuze ngo mugende mubyare mwuzure isi. Icya mbere rero ni
ukuyuzuza binyuze mu nzira zemewe, nkunda abana ntababeshye, kubyara si ikibazo
kuko na Nyakwigendera Bob Marley ndakeka ntarageza ahe kandi yatabarutse
yirahirwa kandi ari igihangange.”
Yavuze
ko yaje mu Rwanda mu bucuruzi, harimo gushaka inzu azagira urugo rwe mu Rwanda
akajya aza kuharuhukira, ibikorwa byo gusura inzu azatoranyamo iyo kugura
azabikora muri izi mpera z’icyumweru.
Diamond
yaniyemeje kwagurira mu Rwanda ubucuruzi akora burimo ubw’ubunyobwa bwitwa
“Diamond Karanga” n’umubavu we witwa “Chibu Parfum” ndetse mu minsi iri imbere
ngo arashaka kuzashinga inzu y’umuziki i Kigali.
yageze mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa Gatanu
tariki ya 19 Mutarama 2018, aho biteganijwe ko azamara iminsi 4 muri gahunda zinyuranye, ku munsi wa mbere akaba yasuye ikigo cyita ku bana batabona mu gatsata barerwa na Jordan Foundation akaba yanabemereye inkunga ikomeye yo kubasha gusuzumwa no kuvurwa mu gihe cy'umwaka, akaba yanabagenewe inkunga y'ibiribwa, ibintu yashimiwe cyane na benshi
No comments:
Post a Comment