• Labels

    Friday, April 27, 2018

    Ese umugore utwite ashobora kuryama yubitse inda?



    Iyo umugore atwite yibaza ibibazo byinshi bitandukanye, bimwe akabiburira ibisubizo, ibindi akabibona; yagera ku buriri akibaza uruhande aryamira kugirango adahungabanya umwana uri mu nda, kandi nawe abone uko asinzira neza.
    Nk’uko ikinyamakuru Femme Actuelle kibivuga, 
    kuryama wubitse inda, ni wowe nk’umubyeyi ugomba kumva ko ubwo buryo uryamyemo bukuguye neza cyangwa nabi.
    Mu mezi ya nyuma yo gutwita, umugore akwiye kuryamira urubavu rw’ibumoso, kugirango bifashe gutembera kw’amaraso mu mubiri, binafashe umwana uri mu nda guhumeka neza.
    Naho kuryama agaramye byo bishobora gutuma umutsi uri mu ruti rw’umugongo udakora neza.


    No comments:

    Post a Comment