• Labels

    Tuesday, January 23, 2018

    Chameleone yongeye kwemeza ko ari igihangange mu mafaranga


    Umuhanzi jose chameleone yongeye kwemeza ko ari igihangange mu bukungu ubwo yaguraga imwe mu modoka  zihenze cyane ku isi .
    Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi kandi zakunzwe  muri afurika  yaguze imodoka yo mu bwoko bwa Bentley Continental GTC convertible , ifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 197 z’amanyarwanda ( £164,800)
    Chameleone iwe muri pariking ( parking ) haba imodoka nyinshi zihenze 

    Uyu muhanzi azwiho kuba afite iwe mu rugo  zimwe mu modoka zihenze z’amoko anyuranye harimo  Range Rover Sport, BMW convertible, Cadillac Escalade, 1973 Mercedes classic n’izindi nyinshi cyane.

    Iyi modoka yayitangaje  muri videwo yasize kuri Instagram   (jchameleone ), nyuma  yemerera itangazamakuru  ko ari iyo yaguze. 



    No comments:

    Post a Comment