Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri
Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Munyakazi Isaac, yasabye
abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu gukurikirana imyitwarire y’abanyeshuri
bigisha kugira ngo barusheho gutanga umusaruro mwiza, ababyeyi n’igihugu
babitezeho.
Ubwo yasuraga ibigo byo mumujyi wa
Kigali, mu rwego rwo gutangiza umwaka w’amashuri wa 2018, minisitiri Isaac
munyakazi yatunguwe n’imyitwarire y’abanyeshuri b’ibigo bimwe na bimwenka
APACE aho yasanze
bafite imisatsi isutse n’amaherena, abakobwa bisiga ibirungo ku maso no ku
minwa (maquillage) ndetse n’inyogosho zidasanzwe zizwi nka Penke z’abahungu
bahiga.
Byatumye ahita asaba ubuyobozi bwa APACE
kwita ku nyogosho n’imyambarire y’abanyeshuri babo no kujya bahita birukana
umunyeshuri ufite ibintu nk’ibyo.
Yagize ati “Mwite ku isuku y’abanyeshuri
banyu cyane cyane ku misatsi y’abakobwa n’ibintu bisiga, mwite ku nyogosho
z’abahungu. Ni gute umwana yaza kwiga afite imisatsi imeze kuriya agatsinda?
Ntiyatsinda kubera ko nta mwanya aba afite wo kwiga kuko igihe kinini akimara
ari mu misatsi kandi iyo abuze amafaranga yawo ni hahandi ajya kuyashakisha.”
Yakomeje avuga ko mu cyumweru gitaha
abashinzwe ubugenzuzi mu mashuri bazasubira kureba ko iki kibazo cyakosowe
ndetse anashimangira ko nibasanga kitarakemutse iri shuri rizaba rifunzwe.
Yanasabye ubuyobozi bw’iki kigo kurwanya
ibiyobyabwenge bivugwa mu banyeshuri bahiga no kujya babasaka mbere y’uko
bacyinjiramo.
Umuyobozi w’Ishuri Ryisumbuye rya APACE,
Senkware Emile, we yavuze ko nyuma y’ubusabe bwa Minisitiri bagiye kwita ku
kibazo cy’imyitwarire.
Bivugwa ko abakobwa benshi bagana muri
Ishuri rya APACE bareshywa no kuba nta gitutu bashyirwaho kijyanye no kuba
umusatsi wabo wahungabanywa, kwambara amajipo magufi ndetse bakanemererwa kwiga
bambaye amaherena.
Mu bindi bigo Munyakazi yanyuzemo
yakanguriye abarimu gutangira kwigisha abana ku gihe, anabasaba ko abaza
batinze babatuma ababyeyi kugira ngo basobanure impamvu zo gukererwa kuko
bamenyeshejwe igihe amashuri azatangirira kare.
Iki cyarahagurukiwe cyane kuko mu ntara
nyinshi inama z’uburezi zakorwaga mbere y’itangira ry’uyu mwaka mu mihigo
y’ibanze bihaye harimo kwita ku myambarire y’abarimu n’abanyeshuri.
No comments:
Post a Comment