• Labels

    Wednesday, June 13, 2018

    Impamvu kunywa amazi ashyushye ari ingenzi ku buzima bwa muntu


    Abantu benshi ntibakunda kunywa amazi , cyane cyane ashyshye kubera kutamenya ibyiza byayo, ariko kandi ni ingirakamaro ku mubir mu buryo bunyuranye nk’uko tubisanga birambuye muri iyi nuru twabasomeye ku rubuga planete-islam .
    Kunywa amazi ashyushye bishobora gukamura imyanda iba iri mu ngingo, iyo myanda ikaba ishobora gutuma ingingo zidakora neza, ashobora kandi guhuriza hamwe imisemburo yagiye itangwa n’ingingo zibishinzwe, maze amazi akayijyana aho ikenewe hose. 
    Amakuru dukesha urubuga rwa planete-islam, atangaza ko kunywa amazi ashyushye yamaze nibura iminota itatu atogota(abira) ngo byoroshya amaraso, bikayatera gutembera neza mu mubiri, bikanatuma ubushyuhe bwiyongera mu mubiri, bigafasha n’urwungano rw’inkari gukora neza.
    Amazi ashyushye kandi ngo n’ingirakamaro ku bantu bakunda kurakazwa n’ubusa, abafite umubabaro, hamwe n’ ababuze amahoro.
    Si byiza kunywa amazi ashyushye urimo kurya ngo kuko binaniza igifu ndetse bikaba byanatera umubyibuho ukabije.
    Mu gihe kunywa amazi akonje nyuma yo gufata amafunguro, ngo bituma ibinure wariye mu byo kurya byibumbira hamwe mu mubiri, bikananiza igogorwa ry’ibiryo.
    Ku bantu bibwiraga ko amazi ashyushye agabanya umubyibuho ngo n’ukwibeshya, ahubwo amazi ashyushye afasha igogorwa ry’ibiryo ndetse agatuma igifu kibasha gukora neza.
    Iyo ibinure bimaze kuba byinshi mu mubiri ngo bishobora gutera umubyibuho ukabije, ushobora gutera zimwe mu ndwara z’umutima.
    Bagatanga inama ku bantu badafite uburwayi bubabuza kunywa amazi ashyushye, ko bakwiye kuyanywa nibura nyuma yo gufata amafunguro, kugira ngo birinde izi ngaruka zishobora guterwa no kunywa amazi akonje.


    No comments:

    Post a Comment