Ushobora kuba
warabonye umugore ufite ubwanwa cyangwa se imphwemphwe ndetse nawe ushobora
kuba uri umwe muri bo. Igitera abagore kumera ubwanwa ni icyo twakita indwara ,
gusa si indwara bya nyabyo, bikaba byitwa hirsutism. Iki ni cya gihe umugore
azana ubwoya ahadakenewe nko ku kananwa, mu gituza dore ko ho ari ah’abagabo.
Usanga igitera abagabo kumera ubwanwa ari na cyo gitera bene abo bagore
kubuzana.
Nyamara kandi
hari impamvu zinyuranye zitera abagore kumera ubwanwa ndetse habamo n’izo bo
ubwabo bikururira.
1.
Akoko
Usanga abagore
bakomoka mu bice by’Ubuhinde, ibihugu byegereye inyanja ya Mediterane bamera
ubwanwa cyane ugereranyije n’abagore bo mu Burayi, Aziya y’iburasirazuba
cyangwa se kavukire ba amerika. Kandi nanone uzasanga niba mu muryango harimo
uwameze ubwanwa ari umugore nawe ushobora kubumera. Niba ari uko bimeze uretse
kujya ubwogosha nta kindi wakora ngo bukuveho
2.
Imisemburo
itaringaniye
Hari indwara
zinyuranye zishobora gutuma ugira imisemburo itaringaniye. Akenshi indwara
ikunze gutera abagore kuzana ubwanwa ni PCOS (Polycystic Ovarian Syndrome)
ikaba indwara yo kuzana ibimeze nk’ibibyimba muri nyababyeyi. Izindi ndwara
zatera kuzana ubwanwa harimo: Kanseri yo
ku mvubura za adrenal (ziboneka ku mpyiko) , Ububyimbe
buboneka kuri iyo mvubura
, Indwara izwi nka Cushing’s syndrome
3.
Amavuta
Nubwo bigoye kugira
ayo dutunga agatoki, nyamara amavuta amwe azwiho ko ari ayo gucyesha uruhu,
by’umwihariko ayarimo hydroquinone nay o ashobora gutera uwayisize kuzana
ubwoya bwinshi cyane cyane hejuru y’umunwa ku buryo buba bumeze nk’ubwanwa.
4.
Imiti
imwe n’imwe
Hari imiti imwe
n’imwe ishobora gukoreshwa nko ingaruka ikaba kumera ubwanwa no kuzana ubwoya bwinshi.
Hano hari imiti imwe usabwa gukoresha witonze kugirango wirinde kuzana ubwanwa
uri umugore: Testosterone , Cyclosporine , Minoxidil (ntiwagakwiye kurenza 2mL
ku munsi ahapfutse umusatsi) , Imiti yose izwi nka steroid cyane
cyane iyisigwa n’iyiterwa mu nshinge
5.
Kwiyongera
kwa androgen
Ubusanzwe androgen ni
imisemburo y’abagabo nyamara n’abagore barayigira ku gipimo cyo hasi.
Umusemburo akenshi uvugwa ni testosterone. Kumera ubwanwa rero nabyo bishobora
kuba ikimenyetso cy’uko ufite androgen nyinshi muri wowe.
6.
Izindi
mpamvu
Hari izindi mpamvu
zinyuranye zishobora gutera kumera ubwanwa. Ibinini bikoreshwa mu kuboneza
urubyaro bishobora kubitera. Inkovu ku kananwa cyangwa ku itama ishobora kuzaho
ubwoya nuko n’ahandi hayegereye bukazaho (ibi no ku bagabo bibaho), imiti imwe
n’imwe nk’ivura migraine, umuvuduko udasanzwe w’amaraso, igicuri, nayo ishobora
kubitera. Gusa hariho uburyo bunyuranye tuzagarukaho mu nkuru itaha y’ukuntu wabyivura ukanabyrinda
mu gihe byakubayeho.
umutihealth.com
No comments:
Post a Comment