• Labels

    Wednesday, June 13, 2018

    Menya byinshi ku ndwara y’imisuha irangwa ahanini no kuzana amazi mu Mabya

    Imisuha ni indwara ifata igice cy’ imyanya myibarukiro y’abagabo (Amabya). Gusa imisuha ishobora no kutaba indwara yo ubwayo ahubwo ikaba yaba nk’ikimenyetso cy’indi ndwara yihishe inyuma (Signe) cyane cyane ku bantu bakuru.
    Nkuko bitangazwa na n’inzobere ngo umuntu afite imisuha, ubona ibya (Testicule) ryarabyimbye bitewe nuko hasi y’igihu cy’amabya (scrotum) harimo amazi ariko ibya ryo aba ari rizima nta kibazo rifite. Imisuha ishobora kugaragara ku mwana ukivuka ariko no ku bahungu cyangwa abagabo bakuru birashoboka. Ibi bishobora kugaragara ku ibya rimwe cyangwa yombi. Impamvu ziba zaratumye ayo mazi azamo ziratandukanye :
    Ese ubwoko bw’imisuha ni ubuhe ?
    Imisuha iri ubwoko bubiri bitewe n’imiterere yayo n’abantu ifata :
    • Imisuha y’abana bato (Communicating Hydrocoele) ;
    • Imisuha y’abakuru (Non Communicating Hydrocoele) ;
    Reka turebe ku mwana ukivuka (Congenital Hydrocoele) impamvu zibitera :
    Iyo umwana akiri mu nda agenda yiremarema kugeza aho aba neza nk’uko mumubona afite ibice byose mu mwanya wabyo. Nk’uko twabibabwiye mu nkuru zindi amabya aba ari mu nda icyo gihe, akajya agenda amanuka buhoro buhora uko umwana akura ku buryo umwana avuka (amezi 9) amabya yarageze mu mwanya wayo aho muyabona hanze.
    Uko agenda amanuka agendana n’agahu ko mu nda kaba kabitse amazi (Peritoneum) akazajya kugera mu mwanya wayo ako gahu nako karifunze hejuru, bivuga ko iyo katifunze, amazi agenda akurikira amabya kuko haba hari ihuriro ry’ayo mazi yo mu nda no mu gasabo k’amabya.
    “Aha ni ho uzasanga mu gitondo wagira ngo ni muzima ariko yabyuka ukongera ukabona imisuha bitewe nuko iyo aryamye amazi ajya mu nda yabyuka akongera agasubira mu gasabo k’amabya kuko aba noneho ahagaze amazi akajya epfo”.
    Gusa twababwira ko bigenda bikira ku buryo ku mwaka 1 aba yakize. Iyo bigejeje ku mezi 18 bitarikiza, ni  ngombwa kujya kwa kwa muganga amazi bakayakuramo, maze bakamutera n’umuti utuma ya nzira yifuga. Ikindi twababwira ni uko ku mwana bikunze kuba ari ku mabya yombi.
    Impamvu se zishobora gutuma amazi aza mu duce dukikije amabya ni izihe ?
    Ubusanzwe mu bice bikikije Ibya haba harimo amazi macye atapfa kugaragara ku muntu muzima. Ayo mazi rero ashobora kwiyongera bitewe n’impamvu zitandukanye. Akenshi bikunze kuba ku bantu batarengeje imyaka 40. Bishobora guterwa n’udukoko dutera indwara zitandukanye.

    No comments:

    Post a Comment