Benshi mu
banyarwanda , bakunda kwibaza ibijyanye n’amapeti y’igisirikare cy’u
Rwanda, ibirango bya buri peti ndetse n’uko amapeti agenda arutanwa. Muri iyi
nkuru, turabagezaho ibisobanuro by’aya mapeti duhereye ku ipeti rito dufite mu
Rwanda, kugeza ku rinini, cyane ko imwe mu ntego zacu ari ukubagezaho
iby'ingenzi mukeneye kumenya.
Amazina y’amapeti y’ibisirikare bitandukanye ku isi, ubusanzwe aba ahuye ariko hakabaho umwihariko mu bijyanye n’ibirango bimwe na bimwe, cyane ko nko mu Rwanda usanga hari abasirikare bakuru bafite amapeti arimo ikirangantego cy’igihugu. Muri iyi nkuru, turabagezaho amapeti y’igisirikare cy’u Rwanda tuyakubiye mu byiciro.
Ubusanzwe ibyiciro
bikuru by’amapeti y’ingabo z’u Rwanda ni bibiri, ariko buri cyiciro nacyo
kikagenda kibamo ibyiciro bito. Ibyo byiciro binini, ni icy’abasirikare bo mu
rwego rwa ofisiye (Officers) ndetse n’icyiciro cyo mu rwego rw’abatari ofisife.
Mu cyiciro cy’abasirikare batari abofisiye, amapeti yabo aba agaragara mu buso
bw’ibara ry’umukara, mu gihe abofisiye bose amapeti yabo aba agaragara mu buso
bw’icyatsi cy’ibara rya gisirikare bakunda kwita "Vert militaire".
ICYICIRO CYA MBERE:
ABASIRIKARE BATO
Ubusanzwe abasirikare
bato, ari nabo rwego rwa mbere; haba harimo ipeti rya mbere abasirikare bato
baheraho, ariko abafite iri peti nta kirango cy’ipeti ryabo kibaho, ahubwo
bahabwa izina rya "Private" hakongerwaho izina ryabo.
Irindi
peti ribarizwa mu basirikare bato, ni irya Corporal, rigaragazwa n’ikirango
cy’inyuguti ebyeri za ’V’.
ICYICIRO CYA KABIRI: ABA SOUS OFFICIERS
Icyiciro
cy’abasirikare bitwa mu rurimi rw’igifaransa aba "Sous-Officiers",
gitangirira ku musirikare ufite ipeti rya Sergeant, iri rikagaragazwa
n’ikirango cy’inyuguti eshatu za ’V’. Ipeti rikurikiraho ni irya Staff
Sergeant, rigaragazwa n’ikirango kimeze nk’icy’ipeti rya Sergeant ariko
rikiyongeraho akarango gafite ishusho nk’iy’umwashi kajya hejuru.
Nyuma
y’iri peti, hakurikiraho ipeti rya Sergeant Major, umusirikare urifite akaba
yambara ikirango kirimo akarongo kamwe gasa n’agatambitse. Nyuma y’uyu haza
ufite ipeti rya Warrant Officer II, uyu akaba agaragazwa n’ikirango cy’uturongo
tubiri dutambitse, hanyuma agakurikirwa n’ufite ikirango cy’uturongo dutatu
dutambitse, uyu akaba yitwa Warrant Officer I.
ICYICIRO CYA GATATU: JUNIOR OFFICERS (ABOFISIYE BATO)
Iyo
ugeze muri iki cyiciro, uba watangiye kujya mu basirikare bo mu rwego rwa
ofisiye. Uretse kuba umusirikare ugeze muri uru rwego ahita anatangira kwambara
amapeti ari mu birango biri mu buso bw’ibara ry’icyatsi cya gisirikare,
anatangira kwambara amapeti ye ku mpande zombi, urw’iburyo n’urw’ibumoso,
bivuga ko ibyo aba yambaye ku rutugu rumwe bigaragara no ku rundi rutugu, mu
gihe abatari abofisiye bo bambara amapeti yabo ku ruhande rumwe gusa, uretse
Sergent Major, Warrant officer II na Warrant officer I. Ibirango by’amapeti
y’abasirikare bo kuri uru rwego byose, bigaragara mu nyenyeri, ariko izi
nyenyeri zikaba nazo ari izo mu rwego rwa mbere, kuko hari izindi nyenyeri zo
mu rwego rwo hejuru tuza kubona hasi.
Ipeti
rya mbere mu bofisiye bato (Junior Officers), ni Second Lieutenant rikaba
rirangwa n’inyenyeri imwe. Iri peti rikurikirwa n’irya Lieutenant rirangwa n’inyenyeri
ebyeri, hanyuma irya gatatu rikaba irya Captain rirangwa n’inyenyeri eshatu.
ICYICIRO CYA KANE: SENIOR OFFICERS (ABOFISIYE BAKURU)
Umusirikare
ugeze mu cyiciro cy’abofisiye bakuru, ahita atangira kubona ipeti ririmo
ikirango cy’ikirangantego cy’igihugu. Iki cyiciro kandi nacyo kibamo ibirango
by’inyenyeri ariko nazo zo ku rwego rwa mbere nk’izo twabonye mu bofisiye bato.
Ipeti
rya mbere muri iki cyiciro, ni irya Major, rirangwa n’ikirango
cy’ikirangantego. Iri peti rikurikirwa n’irya Lieutenant Colonel rirangwa
n’ikirango cy’ikirangantego cy’igihugu, kongeraho inyenyeri imwe. Ipeti
rikurikiraho ari naryo rikuru muri iki cyiciro, ni irya Colonel rirangwa
n’ikirango cy’ikirangantego hamwe n’inyenyeri ebyeri. Guhera kuri Colonel,
abasirikare batangira kwambara n’ibindi birango by’ibara ry’umutuku bakunda
kwita ibirokoroko, ariko ibi si amapeti ndetse binambarwa ku makora y’ishati
aho kuba ku rutugu.
ICYICIRO CYA GATANU: GENERAL OFFICERS (ABAJENERALI)
Umusirikare
ugeze mu cyiciro cy’abajenerali, aba ageze mu cyiciro gikomeye cyane mu
gisirikare. Muri iki cyiciro, amapeti arangwa n’ibirango bitandukanye n’ibyo mu
bindi byiciro. Inyenyeri z’abasirikare bari muri iki cyiciro ziba zihariye,
zishashagirana kandi zitandukanye n’izo mu rwego rwa mbere twabonye haruguru.
Ipeti
rito mu cyiciro cy’abajenerali, ni irya Brigadier General rirangwa
n’ikirangantego, inyenyeri imwe ndetse n’ishusho y’intwaro. Iri peti
rikurikirwa na Major General uba yambaye ipeti ririho ikirangantego cy’igihugu,
inyenyeri ebyeri ndetse n’ishusho y’intwaro. Iri naryo rikurikirwa na
Lieutenant General, umusirikare ufite iri peti akaba yambara ikirangantego
cy’igihugu, inyenyeri eshatu ndetse n’ishusho y’intwaro. Ipeti rya nyuma muri
iki cyiciro, ni rya General, bamwe bakunda kwita "Full General", iri
rikaba rirangwa n’ikirangantego cy’igihugu, inyenyeri enye ndetse n’ishusho
y’intwaro.
No comments:
Post a Comment