Nyuma yo
gushyirwa mu majwi n’umuturage witwa Rtd. Captain Safari Patrick amushinja ko yamuvogereye urugo
akanamutwarira umugore, akamutera inda bikanamuviramo gukena, James Musoni wari minisitiri w’ibikorwa remezo mu Rwanda yakuwe
ku mirimo asimburwa na Gatete Claver.
Uyu muturage yahamyaga ko
yamuvogereye gihe yari yragiye gkomeza masomo ye, muri Uganda.
Abandi basizwe mu mirimo bwana Dr Ngagijimana Uzziel yabaye minisitiri
w’imari n’igenamigmbi
Gatete claver aba minisitiri w’ibikorwa
remezo asimbura James Musoni.
Abanyamabanga ba leta madame Dr
Uwera Claudine yabaye umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’imari n’igenamigambi
ushinzwe igenamigambi.
Bwana Rugigana Evariste umuyobozi
mukuru mu biro bya Minisitiri w’intebe
Madame Mirembi Alphonsine umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri yo muri
Perezidansi ya Repubulika
N’abandi banyuranye tukaba
turabagezaho itangazo ryose mu nkuru itaha.
Abantu benshi nyuma yo kumva inkuru
zari zasakaye mu itangazamakuru zivuga ku myifatire idasanzwe yavugwaga kuri
James Musoni , bari bategerezanije amatsiko ikizakurikiraho. James Musoni yari
amaze imyaka irenga 20 akora imirimo ikomeye mu Rwanda akaba yari minisitiri w’ibikorwa
remezo kuva 24 Nyakanga 2014.
No comments:
Post a Comment