Abagabo n’abagore bagera kuri 20 bo mu
Karere ka Rusizi batawe muri yombi bafungirwa ku Biro by’Umurenge wa
Gikundamvura nyuma yo gushinjwa na bagenzi babo ko bakoresha amarozi mu nteko
y’abaturage.
Abaturage
bo muri aka gace bashinjanya kuroga abantu barimo n’abana bato bagapfa mu gihe
abandi bashinjwa kwihindura inyamaswa zirimo n’imbwa.
Mu
nteko y’abaturage yo ku wa 9 Gashyantare 2018, yahuje abatuye mu midugudu itanu
yo mu Kagari ka Mpinga muri Gikundamvura hari abavuzweho gukoresha amarozi
bituma ubuyobozi bubafata.
Umuyobozi
ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Gikundamvura, Ndamyimana Daniel yatangaje
ko hari abaturage bashinja abandi amarozi.
Yagize
ati “Nibyo koko ku wa Gatanu hari abaturage bagera kuri 20 bari baje ku murenge
ariko ntabwo twabafunze, ahubwo twarabaganirije tubagira inama hanyuma
turabareka barataha. Undi uri hano ku murenge ni umwe, abaturage bateye iwe mu
rugo ku wa Gatandatu bavuga ko bari bumwice kubera ko bacyekaga ko yaroze
umwana w’imyaka ibiri agapfa. Kuba tumufite rero si uko twamufunze ahubwo ni
ukugira ngo arindirwe umutekano.”
Yakomeje
agira ati “Bariya 20 twasanze nta gihamya ariko abaturage barabashinja bati uyu
yihindura imbwa, uyu yihindura inyamaswa runaka, uriya ni umurozi yaroze kanaka
arapfa mbese usanga ari ikibazo kuko hari nk’umuntu ushinjwa n’abaturage hafi
ya bose batuye mu mudugudu. Kubahamagara bakaza hano ku murenge tukabaganiriza
bituma niyo yaba aroga koko ashobora guhita abireka kuko aba abona ko yamenyekanye.”
Ndamyimana
avuga ko hari abaturage bashaka kwihorera bakajya gushaka amarozi ngo bihimure.
Ati
“Hari abatubwira ko bajya gucisha uburozi i Burundi kugira ngo bazihorere ku
babarogeye. Ubu rero icyo turimo gukora ni ugukorana inama n’abaturage
tukabakangurira kujya bajya kwa muganga igihe barwaye, aho guhita banzura ko
barozwe kuko muganga wenyine niwe wemeza ko umuntu yarozwe cyangwa atarozwe.”
Mu
myaka itandatu ishize mu Murenge wa Gikundamvura hakomeje kuvugwa ikibazo
cy’amarozi, ndetse bamwe barwara ntibajye kwa muganga bakajya mu bavuzi ba
gakondo abandi bakayoboka iy’amasengesho bavuga ko barozwe.
Ukurikiranweho kuroga umwana agapfa , yakubiswe agirwa intere.Photo/TV1
No comments:
Post a Comment