• Labels

    Monday, February 12, 2018

    Intare zariye Rushimusi zisiga umutwe gusa.


    Ukekwaho gushimuta inyamaswa zo muri paliki (Kruger National Park)muri Afrika y’epfo yariwe n’agatsiko k’intare. Polisi yo muri iki gihugu yavuze kuri uyu wa mbere ko ibisigazwa by’umubiri we byabonywe mu mpera z’icyumweru dushoje, mu gihuru hafi ya Hoedspuit mu majyaruguru y’intara ya Limpopo aho inyamaswa zikunze kwibasirwa na ba rushimusi.
    Umuvugizi wa polisi muri Limpopo Moatshe Ngoepe yatangarije AFP ko intare zariye umubiri we hafi ya wose zigasiga umutwe n’utundi duce duto.
    Yavuze kandi ko iruhande rwe hagaragaye imbunda irimo amasasu.Umwaka ushize muri aka gace ba rushimusi baroze intare nyinshi bazica imitwe n’ibinono
    Ibice by’imibiri y’intare bikoreshwa mu buvuzi gakondo.
    Usibye intare kandi , ba rushimusi bo muri Africa y’epfo bakunze kwibasira inkura bakazikata amahembe yazo bakayagurisha mu Bushinwa , Vietnam n’ibindi bihugu byo muri Asia.


    No comments:

    Post a Comment