• Labels

    Tuesday, March 13, 2018

    Umugore wa Jose Chameleone yagiye kubyarira mu Bwongereza.

    Jose Chameleone umunyamuziki ukomeye mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba Jose Chameleone, kuri ubu umugore we Daniella Atim atwite umwana wa gatanu akaba yaragiye mu gihugu cy'u bwongereza kugirango azabyarireyo.
     Uyu mugore  yatangaje ko aho ari mu bwongereza ameze neza kandi ko ashimishijwe n'ikirere cyaho, aho yagiye mu kwezi kwa 2 yitegura kwibaruka umwana we wa gatatu na  Dr. Jose Chameleone.
    Ubusanze abana bane Daniella yari afite ni: Abba Marcus MAyanja, Amma Christian Mayanja, Alfa Joseph Mayanja n’umukobwa umwe rukumbi Alba Shyne Mayanja. Daniella yishimiye cyane kuzabyara umwana wa gatanu aho yabigaragaje mu mpera z’umwaka ushize wa 2017 mu mafoto menshi yashyize ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko hari undi mubare ugiye kwiyongera ku bana be ndetse no mu muryango wa Mayanja.
    Mu mwaka wa washize byavuzwe ko uru rugo rwari rugiye gusenyuka kuko ngo umugore wa Jose Chameleone yagiye gusaba gatanya mu nkiko  kuko ngo umugabo we yajyaga amukubita akanamutoteza mu bundi buryo. Ngo yumvaga bimurambiye ibyo yakorerwaga imbere y'abana.

    Daniella ngo yashakaga guha umwanya Jose Chameleone wo gutekereza ku gaciro amufitiye mu buzima bwe, gusa bisa nk'aho biyunze kuko Chameleone yamushyiriye indabo ziroza kuva ubwo umubano ukongera ukaba mwiza na n'ubu bakaba babanye neza.
    Daniella ngo ubu amerewe neza i London

    Umubano wabo ngo ubu ni ntamakemwa

    No comments:

    Post a Comment