• Labels

    Monday, March 12, 2018

    Ibyiza bitandukanye gukora sport bimarira umuntu


    Abantu benshi banga kwitabira sport bakavuga ko ari iz'abana nyamara umubiri wa muntu urazikenera hatitawe ku myaka cyangwa ubwoko bwa sport  kuko birinda indwara nyinshi cyane, bikanafasha umubiri gukora neza. twabakusanyirije ibi byiza byo gukora sport , ngo abantu babitekerezeho n'batabikoraga  baziigarukeho ; kuko abesnhi bibuka kuzikora babisabwe na muganga igihe barwaye.
    1. Sport igufasha gucunga no kugira ibiro bikwiye
    Imyitozo ngorora mubiri ikurinda kwiyongera ibiro cyane, ikaguha ibiro bikwiye. Mu gihe cy’imyitozo umubiri ukoresha imbaraga bikagufasha gutwika ibinure; ibi bikakurinda  umubyibuho utajyanye n’uko uteye .
    2. Sport igufasha kumererwa neza mu mubiri
    Mu gihe wumva ufite ibibazo byinshi, wigunze, cg wumva ubabaye, utamerewe neza mu mubiri cg ufite stress; mu gihe cy’imyitozo ibi byose birashira. Kuko mu gihe cy’imyitozo ubwonko busohora imisemburo ituma wishima ukarushaho kumererwa neza.
    Muri macye sport igabanya stress, ikakongerera kwigirira icyizere, ndetse no kwishimira uko uteye.
    3. Sport ifasha mu kurwanya indwara nyinshi zikomeye
    Indwara z’umutima (umuvuduko ukabije w’amaraso guhagarara k’umutima, gufungana k’ udutsi dutwara amaraso, n’izindi) zibasiye abantu benshi muri ibi bihe turimo, diyabete ya 2, kwigunga gukabije (depression), indwara nyinshi z’imitsi ndetse n’umugongo ushobora kugabanya ibyago byo kuba wazandura ukoresha umubiri wawe imyitozo ngorora mubiri ikwiye. Siporo ifasha amaraso gutembera neza, no gusukura imiyoboro y’amaraso ivanamo imyanda ishobora guteza ziriya ndwara twavuze haruguru
    4. Siporo ifasha gusinzira neza
    Niba ugira ikibazo cyo gusinzira bikugoye, uryama ushikagurika cg uryamira cyane; imyitozo ngorora mubiri igufasha kuruhuka neza ugasinzira igihe gikwiye, bikongerera umusaruro mu gihe cyo gukora. Gusa si byiza gukora sport amasaha yo kuryama yegereje (nibura amasaha 3 mbere yo kuryama) kuko nabwo bishobora kugutera kubura ibitotsi rimwe na rimwe

    5. Siporo ikongerera ingufu mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina
    Mu gihe wumva utagira akabaraga cg wumva udashimisha umukunzi wawe uko bikwiye mu buriri, imyitozo ngorora mubiri ishobora kugufasha kongera ubushake n’imbaraga.
    Ubushakashatsi bwagaragaje ko gukora imyitozo ku bagore bibongerera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, mu gihe ku bagabo bakora sport badakunze kugira ikibazo cyo kurangiza vuba cyangwa cyo kubura ubushake bwo gushimisha abagore babo. (Ibi natwe turabihamya; kuko mu bantu benshi bagiye batugana bafite iki kibazo benshi muri bo batubwiye ko gukora sport byabafashije cyane batiriwe bakoresha imiti. Nawe niba ufite icyo kibazo byagufasha cyane)

    6. Sport yongera ibyishimo n’ubusabane
    Siporo n’imyitozo ngorora mubiri bigufasha gusabana, kwishimira abandi no kumenyana n’abantu bashya. Ibi byose bikurinda kwigunga, kuba wenyine cg kwiheba, bituma ubuzima bwawe muri sosiyete burushaho kuba bwiza.


    No comments:

    Post a Comment