Abasirikare ba Namibia baroherezwa mu
kiruhuko muri uku kwezi kubera ko nta mafaranga Leta ifite yo guhaha ibyo
kurya, kugura umuriro n’amazi mu bigo birindwi bibacumbikiye.
BBC
yatangaje ko abasirikare bari basanzwe mu kiruhuko basabwe kugumayo.
Ibyo
bibazo biri guterwa n’uko ingengo y’imari igenerwa igisirikare yagabanyijwe
muri gahunda ya leta yo kugabanya amafaranga isohora.
Byatumye
kandi Perezida Hage Geingob atanga itegeko ribuza abayobozi barimo ba
Minisitiri, ababungirije n’abandi kujya hanze mu gihe bagiye mu ngendo
z’ubucuruzi.
Perezida
Geingob na we yahagaritse gukoresha indege imugenewe ndetse mu nama iherutse
y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yagiye mu ndege
zisanzwe zitwara abagenzi.
Umuvugizi
w’Umukuru w’Igihugu, Albertus Aochamub, yavuze ko Geingob azajya ajya mu ngendo
zo hanze za ngombwa kandi aherekezwe n’abantu bake.
Amadeni
ya Namibia yatangiye kuba menshi mu minsi ishize, byatumye abashoramari
baburirwa kwitondera ubukungu bw’icyo gihugu.
No comments:
Post a Comment