Imizabibu ni zimwe mu
mbuto zizwi cyane kw’isi, hari n’aho mu mico imwe nimwe bazita’Umwamikazi mu
mbuto”.Buri mwaka kw’isi haterwa imizabibu toni 72 kandi benshi barayikunda.
Reka bayikunde ni mugihe
kuko ifitiye umubiri akamaro kanini. Uru rubuto rurimo ubutare bwinshi na
potassium.Iz’umutuku cyane cyane nizo zikungahaye ku ku ntungamubiri.
Imizabibu ivamo divayi ,
imitobe, n’amavuta.Intungamubiri,vitamine n’ibirinda indwara bigaragara muri
izi mbuto byose ni ingenzi ku buzima bwawe.
Imwe mu mimaro ikomeye y’imizabibu
ukwiye kumenya:
Ifasha mu kwirinda Igisukari(Diabete)
Nubwo hari abavugako
imizabibu yongera isukari na insulin mu
mubiri , icyo ni ikinyoma ahubwo ituma umubiri ubasha kwirinda igisukari cyo mu
bwoko bwa 2(type 2 diabetes)
Ikomeza amagufa
Ubushakashatsi bwakozwe
n’ikigo cyo muri America, the American Society for Bone and Mineral Research ,
bwerekanye ko ibigize imizabibu bibasha kubungabunga ubuzima bwiza bw’amagufa.
Kurinda ubuhumyi
Ubushakashatsi bwo muri
kaminuza ya Miami bwerekanye ko kurya imbuto z’imizabibu bigabanya ibyago byo
guhuma mu minsi y’ubukure,ifite utugirangingo dufasha mu gutuma dna yangirika
kandi iakanarinda igice cy’ijisho gifasha mu kureba cyitwa retina.
Irinda uburwayi bw’impyiko
Imizabibu ituma impyiko
zikora neza kuko irwanya acid iba mu rwungano rw’inkari yitwa Uric acid
ibangamira imikorere y’impyiko. Imizabibu kandi iyungurura amaraso bikorohereza
impyiko akazi.
Irinda uburwayi bw’umutima.
Kurya imbuto z’imizabibu
ni uburyo bwo kwirinda gufatwa n’uburwayi bw’umutima kuko zibuza amaraso kuvurira mu mitsi ari byo
bikunze gutera uburwayi bwinshi bw’umutima.
No comments:
Post a Comment