Kuri bamwe mu bashakanye, imihango y’umugore ya
buri kwezi bayifata nk’ubusembwa butuma badakora imibonano mpuzabitsina,
inzobere mu kuvura indwara z’abagore zo zivuga ko imihango idakwiye kuba
inzitizi igihe bombi bashaka guhuza urugwiro.
Ku bagore bamwe iyo bari mu
mihango bagira ububabare mu kiziba cy’inda, ndetse hari n’abarwara umutwe
bakagira isesemi n’ubundi bubabare butandukanye, ariko kandi imihango ngo
ntiyabuza umugore n’umugabo gukora imibabono mpuzabitsina igihe bombi
babikeneye, kuko imihango y’abagore atari uburwayi bwandura.
Urubuga rwa esanté dukesha iyi nkuru,
ruvuga ko bamwe mu bagore banga gukora imibonano mpuzabitsina muri iki gihe, mu
gihe abandi ubushake bwo kuyikora buba bwiyongereye.
Ku ruhande rw’abagabo hari abavuga ko
kwifata iminsi isaga itatu umugore amara mu mihango bibagora, bityo bagahitamo
gukora iki gikorwa.
Nk’uko bakomeza babivuga ngo imihango
ntikwiye kubuza abashakanye gukora imibonano mpuzabitsina, dore ko igihe
igitsina cy’umugabo kinjiye mu cy’umugore amaraso ahagarara gusohoka.
Ariko kandi ngo igihe umugore ari mu
mihango, iyo afite arwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabtsina, byoroha
kwanduza uwo bashakanye kuruta igihe atari mu mihango.
Ibi bituma baboneraho gusaba abashakanye
igihe batazi uko ubuzima bwabo bwifashe, gukoresha agakingirizo muri icyo gihe.
Ikindi kandi ngo mu gihe cy’imihango
y’umugore , umwe mu bashakanye aba akwiye kubaha icyifuzo cya mugenzi cyo
gukora cyangwa kudakora imibonano mpuzabitsina.
No comments:
Post a Comment