Kunywa
amazi bifite akamaro kanini cyane ariko abantu besnhi ntibabyitaho ariko akesnhi ni ukubera kutabimenya . Amazi ashyushye bishobora gukamura imyanda iba iri mu ngingo, iyo myanda ikaba
ishobora gutuma ingingo zidakora neza, ashobora kandi guhuriza hamwe imisemburo
yagiye itangwa n’ingingo zibishinzwe, maze amazi akayijyana aho ikenewe hose. .
Abahanga batangaza ko kunywa amazi
ashyushye yamaze nibura iminota itatu atogota(abira) ngo byoroshya amaraso,
bikayatera gutembera neza mu mubiri, bikanatuma ubushyuhe bwiyongera mu mubiri,
bigafasha n’urwungano rw’inkari gukora neza.
Amazi ashyushye kandi ngo n’ingirakamaro
ku bantu bakunda kurakazwa n’ubusa, abafite umubabaro, hamwe n’ ababuze
amahoro.
Si byiza kunywa amazi ashyushye urimo
kurya ngo kuko binaniza igifu ndetse bikaba byanatera umubyibuho ukabije.
Mu gihe kunywa amazi akonje nyuma yo
gufata amafunguro, ngo bituma ibinure wariye mu byo kurya byibumbira hamwe mu
mubiri, bikananiza igogorwa ry’ibiryo.
Ku bantu bibwiraga ko amazi ashyushye
agabanya umubyibuho ngo n’ukwibeshya, ahubwo amazi ashyushye afasha igogorwa
ry’ibiryo ndetse agatuma igifu kibasha gukora neza.
Iyo ibinure bimaze kuba byinshi mu
mubiri ngo bishobora gutera umubyibuho ukabije, ushobora gutera zimwe mu ndwara
z’umutima.
Bagatanga
inama ku bantu badafite uburwayi bubabuza kunywa amazi ashyushye, ko bakwiye
kuyanywa nibura nyuma yo gufata amafunguro, kugira ngo birinde izi ngaruka
zishobora guterwa no kunywa amazi akonje
No comments:
Post a Comment