• Labels

    Thursday, March 29, 2018

    Ngororero: Abajura bateye urugo bica umukecuru bamutemaguye



    Ngororero – Mu ijoro ryo kuwa 27 rishyira uwa 28 Werurwe bantu bataramenyekana bateye urugo rw’umukecuru n’umusaza b’imyaka 75 na 73 mu kagari ka Mwendo Umurenge wa Kabaya baratemagura umukecuru ahita apfa.

    Byabaye ahagana saa tatu z’ijoro kwa Ntawusigumuruho Boniface w’imyaka 75, na Nyiransabimana Winifride w’imyaka 73 batewe n’abagizi ba nabi mbere na mbere ngo bagerageje kubiba.

    Niyibizi François umuyobozi w’Umudugudu wa Merabuye batuyemo yabwiye Umuseke ko bwa mbere baje bakazitura inka yo kwa Boniface bashaka kuyiba.

    Ati "Bayigejeje ku irembo, umusaza yumva ko bayitwaye aratabaza abaturanyi baramutabara abajura bariruka barayita, maze bayisubiza mu kiraro, barahumuriza basubira kuryama."

    Nyuma y’umwanya aba bajura ngo bagarutse.

    Uyu muyobozi w’Umudugudu ati "umusaza yambwiye ko yumvise umuntu noneho akoze ku rugi rwabo, arabyuka arafungura ahita abona umugabo ngo aramubwira ati ‘urashaka iki ko nakubonye'"

    Uyu muntu wari ufite umuhoro yahise awutemesha uyu musaza mu mutwe agwa hasi.

    Ngo umukecuru wari usigaye mu nzu yahise atabaza ariko uyu mwishi amusanga munzu aramutemagura bikomeye cyane mu mutwe kugeza Winfride apfuye.

    Umuyobozi w’Umudugudu avuga ko abaturanyi batabaye bagasanga uwakoze ubu bwicanyi amaze guhunga. Ntawusigumuruho Boniface aryamye hasi ameze nabi.

    Bajyanye umurambo kwa muganga n’uyu musaza bamujyana ku bitaro bya Kabaya ari naho arwariye ubu, mugihe hari gukorwa iperereza bashakisha uwahemukiye uyu musaza.

    Mu gitondo kuri uyu wa gatatu muri aka kagari hahise haterana inama y’umutekano banashyingura Nyiransabimana, basabye abaturage gutanga amakuru kare ku bantu babona bashobora guhungabanya umutekano.

    Umuturanyi w’uwo muryango witwa Félicité, yabwiye Umuseke ko uwo mwicanyi atari yamenyekana, ngo usibye ko nk’uko byavuzwe na Ntawusigumuruho atarajyanwa ku bitaro, uwo mwicanyi yari yambaye isarubeti y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro. (hafi y’ibiro by’umurenge wa Kabaya, hari aho bayacukura).

    Src: Umuseke

    No comments:

    Post a Comment