• Labels

    Sunday, April 1, 2018

    Uganda: abakoresha whatsapp, facebook n'izindi mbuga nkoranyambaga bagiye kujya basora





    Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yasabye ko hashyirwaho umusoro ku bakoresha imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp, Facebook, Twitter, Skype na Viber, hagamijwe kongera umusoro ukusanywa kuko avuga ko ubwo ari uburyo bw’itumanaho butajyaga butekerezwaho.

    Ubwo buryo nibutangira gushyirwa mu bikorwa buzakusanya umusoro hagati ya miliyari 400Shs na miliyari 1400Shs zizava mu bakoresha imbuga nkoranyambaga buri mwaka, nk’uko ibaruwa Perezida Museveni yandikiye Minisitiri w’Imari, Matia Kasaija ku wa 12 Werurwe ibigaragaza.

    Museveni yanditse agira ati “Ntabwo ngiye kuvuga imisoro ku bakoresha internet mu masomo, ubushakashatsi n’ibindi bifatika… ibyo bigomba gukomeza kuba ubuntu. Ariko ibindi binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga (ibitekerezo, ibitutsi, ibiganiro by’inshuti) n’amatangazo ya Google n’abandi ntazi, bigomba kwishyura umusoro kuko dukeneye guhangana n’ingaruka z’ibyo bavuga.”

    Ku mbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane nka WhatsApp, Skype, Viber, Twitter n’izindi, Perezida Museveni yavuze ko bakoze nk’uburyo bwo gukata amashilingi 100 ku munsi kuri buri simcard izikoresha, byatanga miliyari 400sh ku mwaka.

    Yakomeje agira ati “Izo zaba zigera muri miliyoni 400$ ku mwaka. Ni izigomba kuva gusa mu musoro ku mafaranga akoreshwa muri iryo tumanaho n’umusoro ku itumanaho ry’amajwi kuri za mbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane na telefoni. ”

    Muri ayo mabwiriza mashya, Museveni yavuze ko igihugu gihombera ahantu hatatu harimo kudakusanya neza imisoro yagenwe hagakusanywa imisoro ku nyungu gusa, kudasoresha uguhamagarana kose kwabaye kuko bagendera ku makuru atizewe atangwa n’ibigo by’itumanaho no kudakata umusoro ku rindi tumanaho ry’amajwi n’irindi ritagamije kwigisha nk’imbuga nkoranyambaga, WhatsApp, Facebook n’ibindi.

    Gusa ibigo by’itumanaho byagaragaje impungenge ko uwo musoro utangiye gukatwa byaba bimeze nko kwaka umusoro kabiri kuri serivisi imwe, binahakana ibyavuzwe byo gutanga amakuru atari yo mu gukwepa imisoro.

    Daily monitor

    No comments:

    Post a Comment