Ni ibosanzwe ko umuntu ashobora kugira uruhu rugaragara nk’aho rudakeye
cyane kand wenda ntako atagira ngo yifate neza, cyangwa kandi nta kintu abuze
mu bijyanye n’amafaranga. Akenshi biterwa no guhitamo nabi amafunguro ,
akaba ari muri
urwo rwego , twabakusanyirije amwe mu mafunguro yafasha umuntu gusa neza
ku ruhu rwe.
Amafunguro
atandukanye yiganjemo imbuto n’imboga afite umumaro w’uko afasha uruhu
rw’umuntu.
Ubusanzwe umuntu wese aribizi ko gufungura ari ingezi kugira ngo
umuntu abashe kubaho, nyuma y’ibyo hakiyongeraho ko abantu batari bake cyane
cyane igitsina gore baba bashaka kugaragara neza ku isura n’iyo mpamvu ukunze
gusanga batakaza igihe kitari gito mu nzu zitanga ubwiza rimwe na rimwe kurya
ntibabihe agaciro kuko ashobora kureka icyo kurya akabwirirwa ariko inzara ze
zigacongwa, umusatsi ukaboneka, amaherena nuko, ndetse n’amavuta yo kwisiga.
Nyamara ntabwo kujya muri bene izo nzu ari byo byonyine byatuma umuntu agira
isura nziza y’uru yifuza kuko amafaranga akoresha ashobora kuyifashisha ahaha
ibyo kurya byatuma asa uko ashaka bityo akaba ateye ibuye rimwe akica inyoni
ebyiri.
Nk’uko bitangazwa na bloginity.com, ngo iyo uriye neza usa neza,
nk’uko mu muco wacu bavuga ko "nta mwiza w’inzara kandi unyoye inka asa
nayo!" Ntabwo ariko wumva umeze neza gusa ahubwo n’uko intungamubiri
ziboneka mu byo uba wariye ari zo zituma umubiri umererwa neza na ya sura
wifuzaga ikaboneka.
Dore rero urutonde rw’amafunguro
ashobora gutuma umuntu agira uruhu rwiza:
1. Amazi: Atuma umuntu agira uruhu rwiza
ruhehereye rudakanyaraye n’iyo mpamvu ukangururwa kuyanywa cyane buri munsi!
2. Ibirayi: Ubusanzwe ibirayi byibitsemo
intungamubiri bita "Beta-carotine" zituma acide itarenga urugero
yagenewe mu mubiri bigatuma uruhu rudakanyarara, zikongera gutuma uturemangingo
twiyongera ku bwinshi bityo uruhu rugahorana ububobere.
3. Inkeri: Zirwanya ibyo bita "oxydants"
mu mubiri bigatuma umuntu agira uruhu rwiza runoze.
4. Imboga rwatsi: Ziganjemo intungamubiri bita
"Lutein" zituma uruhu rubasha guhangana n’imirasire y’izuba
ntirwangirike.
5. Ibinyameke: Byinganjemo intungamubiri bita
"Selenium" zituma uteremangingo tw’uruhu twiyongera.
6. Inyanya: Zirimo intungamubiri za
"Lycopen" zituma uruhu runifashisha nk’abasirikare hamwe no guhangana
n’imirasire y’izuba ishobora kurwangiza.
7. Inyama z’imikaya: Vitamin B igaragara mu nyama
z’imikaya n’ingezi ku ruhu mu kuruha ubwiza ntagereranywa.
8. Icyayi: Kirimo ibyo bita
"Anti-oxydant" bituma ntacyashobora kwangiza uruhu.
9. Imbuto: Zirimo vitamin C yubaka uruhu kuko
ituma habaho "Collagen fibers" bityo imirasire y’izuba ntirwangize.
No comments:
Post a Comment