Ibinyomoro ni imbuto
abantu benshi bakeka ko ari iz’abana , ariko bigira akamaro ku buzima bwa buri
munsi , ariko ku ngero zose z’abantu ni ingirakamaro kandi bishobora no
guhingwa mu zindi ndabo cyangwa abandi bitafata umwanya munini.Kurwanya indwara z’umutima
Ibinyomoro
bikungahaye kuri potasiyumu cyane. Potasiyumu izwiho kugabanya ibibazo
bishobora guterwa n’umunyu mwinshi (sodium), harimo gufasha umutima gutera neza
no kugabanya umuvuduko w’amaraso ndetse no kuringaniza amatembabuzi
aba mu turemangingo. Bituma ibinyomoro biba imbuto z’ingenzi mu kurwanya
indwara zimwe na zimwe z’umutima
Gufasha kureba neza
Vitamine
B zitandukanye zirimo ku rugero; harimo B1, B2 na B6. Izi vitamine zose zifasha
mu mikorere y’umubiri, kubona neza, mu kugira imbaraga mu mubiri ndetse no
gukorwa kw’imisemburo itandukanye
Kurwanya kanseri
Ibinyomoro
(cyane cyane ibitukura) bibamo ibyitwa “anthocyanin” bizwiho kurinda
indwara nyinshi zitandukanye cyane cyane iza kanseri. Kubera izi mbuto
zikize kuri Vitamini A, zirakenewe cyane mu kugufasha kubona neza kw’amaso
Kugabanya isukari mu maraso
Bimwe
mu binyabutabire bigize ikinyomoro; polyphenolic, flavonol na anthocyanidin,
bigaragara cyane ku gice cyegereye inyuma ubushakashatsi bwerekana ko zifasha
mu kurwanya indwara zitandukanye, bwerekana kandi ko ibinyomoro bikize kuri
aside igira uruhare mu kurwanya diyabete, yitwa chlorogenic acid, ikaba ifasha
mu kugabanya isukari mu maraso ku barwayi ba diyabete yo mu
bwoko bwa 2.
Gufasha guta ibiro
Bifasha
mu kugabanya ibiro. Bikora gute? Ushobora kubikoresha nka salade, ukabirya
byonyine cg ugakora umutobe wabyo. Kubera aside igaragara muri izi mbuto
bifasha mu gutwika ibinure mu mubiri, ubifatanyije no gukora imyitozo wagabanya
ibiro byinshi mu gihe gito.
Umutobe
w’ibinyomoro nadi ushobora kandi gufasha
mu gusukura umubiri cyane, no kubuza kwinjira mu mubiri kw’amavuta mabi.
No comments:
Post a Comment