Abantu
benshi bakunda kurwara umutwe bya hato
na hato nti bamenye icyo byaba byaturutseho, ariko nyamara hari uburwayi tugira
bikaba byanoroha kubukosora iyo turamutse tuzi neza icyaba cyibitera . Twaba teguriye iyi nkuru ngo umuntu
asobanukirwe icyaba gitera indwara z’umutwe n’uko zakwirindwa ariko ibyinshi ni ibintu tuba dushobora kwikosorera
mu buzima bwa buri munsi.
1.Kudakora siporo: Ubushakashatsi bwakozwe hagaragaye ko abantu
badakora siporo aribo barwara umutwe cyane ugereranyine n’abayikora. Siporo ni
ingenzi kugirango umuntu aruhuke asore hanze umunaniro wose yari yibitsemo
kandi yohereze amaraso mu bwonko kugirango bukore neza. Aha rero iyo bavuze
siporo si ngombwa ngo winanize ukora nyinshi udashoboye; iminota 20 ku munsi yo
kwiruka,kunyonga igare, koga(notation) irahagije kugirango ubeho neza.
2.Kudasinzira
bihagije : Abaganga batugira inama yo kuryama byibuze amasaha atandatu
buri joro kugira ngo umubiri wacu ukore neza. Iyo rero uryamye munsi y’amasaha
atandatu ukabigira akamenyero birakwangiza cyane akaba ari nabyo bivamo kurwara
umutwe.
3.Umubyibuho
ukabije: mu bushakashatsi bwakozwe hagaragaye ko abagore bafite umubyibuho
ukabije bafite ibyago bingana na 80% byo kurwara umutwe mu gihe abadafite uwo
mu byibuho nta kibazo cy’umutwe bagira. Kubyirinda rero ntakindi uretse
kugabanya ibiriro ugeregeza guhitamo ibiryo bitakubyibushya ukagisha inama
muganga ndetse ukanakora siporo ihagije.
4.Gukora
imibonano mpuzabitsina cyane: Mu gihe bamwe bazi ko gukora imibonano
mpuzabitsina biruhura ntago ariko bimeze kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko
umuntu umwe kuri babiri arwara umutwe iyo akora imibonano mpuzabitsina cyangwa
nyuma. Hagaragaye ko kandi abagabo ari bo bakunze kwibasirwa n’ubwo bubabare
ariko ko nubwo budatinda, bushobora kuba iri ibimenyetso bya canser cyangwa
ugukweduka k’umwe mu mitsi y”umubiri (anevrisme).birumvikana ko ari ukugana
muganga.
5. Imyitwarire (personnalite):
ubusanzwe buri wese agira uko ateye cyangwa uko yitwara, ibyo ntibibuza ko imwe
mu myitwarire nko kwifunga mu mutwe(rigidite),kutavuga (timidite),kwinaniza
(stress),ishobora gutera kurwara umutwe. Igisubizo rero ni ukugerageza kuba mu
mudendezo,ukaruhuka (relaxer) wirinda kunaniza ubwonko.
6.Ubunebwe:
iyo ufashe umwanya munini nta kintu ukora cyangwa ibyo ukora ukabikorana
ubunebwe ,ibyo nabyo bishobora kugutera umutwe. Icyagufasha cya mbere ni
ukubyukira amasaha amwe buri munsi ukabigira akamenyero n’iyo waba uri mu gihe
cy’ikiruhuko, kuko gutinda kubyuka (kuryamira) bitera kurwara umutwe ukabyuka
unaniwe kurushaho.
7.Kurya
bidafite gahunda: Rimwe na rimwe kubera kubura umwanya cyangwa se
kugirango ugabanye ibiro hari igihe usimbuka amafunguro ugasanga amasha usanzwe
uriraho ntago uriye.Ibyo rero binaniza ubwonko bigatera kurwara umutwe. Ibyiza
rero ni ukubahiriza amasha yo kurya , waba ushaka kugabanya ibiro ukarya bike
aho kutarya namba.
8.Kafeine
nyinshi: Hari abantu bafite akamenyero ko kunnywa ikawa mu
gitondo kugirango batangira umunsi wabo bafite imbaraga,ariko burya nibyo
bitera kurwara umutwe uko umunsi ugenda wicuma.Ni byiza rero kugabanya ikawa
ndetse n’ibindi binyobwa birimo cafeine.
9.Kutanywa
amazi ahagije: Abaganga batubwira ko ari byiza kunnywa byibuza
litiro 1.5 ku munsi kugirango umubiri ubone amazi ahagije. iyo utayannywa rero
nabyo byaba imwe mu ntandaro zo kurwara umtwe. Abaganga batugira kandi inama yo
kurya imbuto n’imboga nyinshi kuko nabyo bifite amazi menshi n’intungamubiri.
10. Kwisegura
nabi (reiller): Abantu beshi bakunda kuryama ku musego ariko
imisego yose siko ari myiza. Abaganga batugira inama yo kuryama ku musego
woroshye kandi ku buryo umutwe n’ijosi biba biringaniye nk’uko biba bimeze iyo
duhagaze, ibyo rero bigatuma amaraso mu mubiri atembera neza.
Bimwe mu bindi bintu bitera kurwara
umutwe harimo umwotsi mwinshi, urusaku rwinshi ndetse n’urumuri rwinshi. Ariko
iyo ukoresheje uburyo wabwiwe haruguru ntukire usabwe kugana muganga akareba ko
nta kindi kibazowaba ufite.
Hifashishijwe ibitangazamakuru binyuranye.
No comments:
Post a Comment