• Labels

    Tuesday, March 20, 2018

    Ubucamanza bwatangiye guhata ibibazo Nicolas Sarkozy kubera umwenda bivugwa ko yari abereyemo Khadafi


    Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’Ubufaransa yahamagajwe ngo abazwe mu iperereza rireba kuba Libya yaba yaramuteye inkunga mu bikorwa bye byo kwiyamamaza bya 2007 nk’uko byemejwe n’umucamanza kuri uyu wa kabiri.

    Bamwe mu bari abayobozi muri Libya ku gihe cya nyakwigendera Perezida Mouammar Khadafi bemeje ko bafashije Sarkozy mu buryo bw’amafaranga kwiyamamaza y’umukuru w’igihugu mu matora ya 2007.
    Iperereza ryahereye mu 2013 kuko bitemewe mu bufaransa.

    Nibwo bwa mbere Sarkozy ubwe ageze imbere y’ubutabera abazwa iby’iki kibazo.
    Kumubaza bibayeho nyuma y’uko umwe mu bakoranaga nawe bya hafi  Alexandre Djouhri atawe muri yombi mu byumweru byashize kuri iki kibazo, akaza kurekurwa atanze ingurane nk’uko bivugwa na France24.

    Mu Ugushyingo 2016, umushabitsi w’umufaransa ukomoka muri Liban witwa  Ziad Takieddine  yavuze ko yahaye Sarkozy amavalisi atatu yarimo miliyoni eshanu z’ama-Euros muri cash, hagati ya 2006 na 2007.
    Sarkozy yabaye Perezida w’Ubufaransa hagati ya 2007 na 2012 yakomeje guhakana ibyo ashinjwa.
    Binyuranyije n’amategeko y’Ubufaransa kwakira inkunga ivuye mu mahanga mu kwiyamamariza kubuyobora.

    Sarkozy ntiyatabaye mucuti we Khadafi ubwo yari asumbirijwe n’ingabo zivuye iburayi zamufatanyije n’abamurwanya kugeza bamutsinze mu muhanda bamukurubana.

    Src:Umuseke

    No comments:

    Post a Comment