Umuntu ashobora kuba
afite isukari iri ku rugero rwo hasi cyangwa hejuru ariko ntibyamutungura
asanze arwaye diyabete kuko ngo ibiribwa byose turya harimo ibiba bishobora gutuma tugira ibyago
byo kurwara diyabete. Hano twabakusanyirije ibimenyetso 15 umuntu
ashobora kuba atitaho ariko kandi ashobora akaba yararwaye diyabete atabizi. Ibi
bimenyetso twabakusanyirije bimwe muri byo si iby’ibyibanze bya diyabeti ariko ni bimwe mu
biyiranga ku buryo uwibonyeho kimwe adasanganwe agirwa inama yo kugana
abaganga.
15.
Inyota idasanzwe
Iyo umuntu yiyumvamo inyota idasanzwe
bishobora kuba ari ikimenyetso ntasubirwho byo kuba yaranduye diyabete. Umuntu
wese agirwa inama ko n’iyo yaba ari
muzima akiyumvamo gushaka amazi bidasnzwe aba agomba kugana muganga.
14.
Gushaka kwihagarika bidasanzwe
Iyo umuntu ashaka
kunywa amazi cyane, ntibinyurana
no gushaka kujya ku bwiherero bya hato
na hato kwihagarika. Umuntu rero agirwa inama yo kujya abara inshuro ajya ku
bwiherero akareba ko zitiyongera mu gihe habayeho kwiyongera bidasanzwe kandi
bifite impamvu udasobanukiwe umuntu
asabwa kwiyambaza abaganga bakamuha ubujyanama.
13.
Umunaniro
Abantu bose biyumvamo umunaniro bose siko baba bafite
ibimenyetso bya diyabeti kuko
n’abantu b’abanebwe kandi bazima babaho.
Ariko nanone bishobora kuba ikimenyetso
cy’umuvuduko muke cyangwa ukabije w’amaraso . Iyo umusemburosukari witwa
glucose ubaye muke, bituma uturemangingo tutabona ibidutunga bihagije, bityo umuntu akiyumvamo umunaniro udasanzwe.
12.
Udusebe mu myanya ndangagitsina
Umuntu ufite isukari nyinshi mu mubiri agira ibyago
byo kuba yarwara udusebe twizanye mu
myanya ndangagitsina. Umuntu akabA agirwa inama
yo guhita atwivuza kuko dushobora kumuviramo kujya yandura izindi ndwara
byoroshye, kandi twaba twaranabaye
tunini tukagorana gukira.
11.
Ibibazo mu maso
Umuntu nanone iyo amaso ye , yagize ibibazo mu kureba
, bishobora kuba bifitanye isano no kwiyongera cyangwa kugabanuka kw’isukari mu
mubiri. Abantu rero aho kwihutira kugura indorerwamo gusa, ibyiza banagirwa
inama ko izo ndorerwamo zigomba guherekezwa no kwisuzumusiha diyabete.
10.
Gutinda gukira ibisebe
N’ubwo
dukangurirwa guhora twitwararika ku bikoreshio bikomeretsa nk’ibyuma n’inzembe,
iyo umuntu yarwaye ibisebe akabona birakira bigoranye kandi yarabivuje,
bishobora kuba kimwe mu bimenyetso bya diyabete. Umuntu agirwa inama yo kwivuza
ibyo bisebe arikoanakoresha isuzuma ku mubiri we ngo barebe ko nta bwandu bwa
diyabeti abana nabwo.
9.
Kugira apeti ikabije
Iyo umuntu arya cyane kandi akumva kandi akumva akibikeneye ni kimwe mu
bimenyetso by’umuntu ushobora kuba
arwaye diyabeti. Ariko wenda atarabimenya. Umuntu rero agirwa inama yo kwita
kuri buri kimenyestso kidasanzwe yibonaho , yakwiyumvamo gushaka ibiryo
bidasanzwe akaba yanakeka ko
8.
Gutakaza ibiro
Kimwe no kongera ibiro bidasanzwe, gutakaza ibiro nacyo ni ikimenyetso cy’uko
umuntu ashobora kuba arrwaye diabete.
Umubiri utangira gukora cyane ukura proteins ( soma potoreyine ) mu
mikaya, biakaviramo umubiri kunnuka. Impyiko kandi zikora cyane zigira ngo
zigabanye imyunyu, bityo umubiri bikawuviramo kunanuka. Abantu ntibakibeshye ko gutakaza ibiro kose ari
ubuzima bwiza, bagomba no kubaza abaganga igihe byababayeho.
7.
Ibibazo ku ruhu
Umuntu iyo agira uduheri akenshi twenda gusa
n’umukara, umubiri we uba urimo gukora ubwirinzi bwo gushaka ukuntu warwanya ubwandu bushya bwawinjiyemo. Ibimenyetso
umuntu ashobora kugira rero harimo kugira uduheri tw’umukara n’uruhu
rugahinduka bidasanzwe.
6.
Kugagara ibice bimwe ku mubiri.
Hari ho bigera umuntu akajy ayumva wenda asa n’uwarwaye ikinya. Rimwe na rimwe ntiyumve
neza ubukonje cyangwa ubushyuhe mese bigasa nk’aho hari igice cy’umubiri
kidakora. Aha ngaha rero uturemangingo (
cellules ) tuba tarapfuye ku buryo ububabare buba butagera ku bwonko . iki
nacyo ni ikimenyesto umuntu ashobora kgira mu gihe yaba yrrwaye diyabeti.
5.
Kutumva neza.
Kubera ko uturemangingo dutandujanye tuab twangiritse,
umuntu utunguwe n’ikibazo cyo kutumv neza gishobora kuba kimwe
mu bimenyetso by’umuntu urwaye diyabeti kuko imitsi ijyana amakuru ku bwonko yangirika.
4.
Kugira amaraso menshi mu mashinya
Iyo umuntu
abona amaraso menshi ku bidasanzwe
buroso bwoza amenyo , aba asabwa kwitonda .
agirwa inama yo kwureba mu ndorerwamo ko nta hantu ku ishinya ye haba hari utubyimba dusa n’umutuku ariko
kandi akajya kwa muganga gukoresha ibizamini ku kibazo yaba afite.
3.
Kubabara ku mubiri byizanye
Umuntu akunda kumva ababara ku nyama runaka cyangwa
ikindi gice cy’umubiri, ariko kandi atakoze cyane ngo ananirwe cyangwa hari
iyindi mpamvu ifatika yabiteye.
2.
Kubira icyuya bidasanzwe
Umuntu agira icyuya cyinshi cyangwa na rimwe na rimwe
kikabura. Kibacyinshi cyane cyane iyo aryamye cyangwa arimo kurya. Ibi kandi
ntibyatangaza aramutse ariko umubiri w’umuntu witereye. Igikenewe umuntu
yibonye byamubayeho bidasanzwe aba agomba kubaza muganga kuko bishonbora kuba
ri ikimenyetso cya diyabeti
1.
Kumagara umunwa.
Umuntu iyo afite uburwayi bwa diyabeti uretse kugira
biriya bimenyetso byose byavuzwe, anumagara umunwa no mu kanwa . iyo isukari
yabaye nyinshi , bituma mu kanwa humagara rimwe na rimwe umuntu akaba yanabura
amacandwe burudu.
No comments:
Post a Comment