Kubera
urukundo abantu tuzigirira, zihabwa amazina menshi imbonekarimwe, akaboga n’ayandi,
abantu bakazikunda kuzirya mu birori nk’ibiryo biruta ibindi. inyama zitukura zigira ingaruka zitandukanye
ku buzima nk’uko ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko iyo ziriwe ku
bwinshi mu bihe bitandukanye bishobora kugira ingaruka zitandukanye ku muntu.
Ubushakashatsi
bwakozwe n’impuguke zo muri Kaminuza ya Harvard School of Public Health muri
Leta zunze z’Amerika bugaragaza ko inyama zitukura zahinduwe (la viande
transformée) atari zo zigira ingaruka ku buzima gusa, kuko n’izidahinduye
zigira ingaruka.
Abashakashatsi batandukanye bagaragaza ko kurya inyama ku buryo
burengeje urugero bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu.
Zimwe muri izo ngaruka zirimo kuribwa mu ngingo, kurwara indwara
zitandukanye zirimo kanseri n’izindi.
Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku ndwara ya Kanseri
"American Institute for Cancer Research" cyatangaje ko kurya inyama
zitukura nyinshi bishobora gukururira umuntu kanseri harimo nk’ifata mu mara,
mu muhogo, ibihaha, urwagashya, no mu myanya myibarukiro y’abagore.
Ibi biri muri raporo yabo bise "Food, Nutrition, Physical
Activity, and the Prevention of Cancer: a Global Perspective" aho
bagaragaza ko inyama zitukura kandi zishobora kuba intandaro y’uburwayi
bw’umutima n’indwara zifata imiyoboro y’amaraso, tutibagiwe diyabete yo mu
bwoko bwa kabiri.
Bakomeza bavuga ko umuntu muzima, (udafite ikibazo na kimwe
cy’uburwayi mu mubiri we) byaba byiza ariye munsi ya garama 500 cyangwa inusu
(1/2kg) cy’inyama zitukura mu cyumweru.
Barangiza bavuga ko umuntu ukora siporo umubiri we ishobora
kwihanganira izi ngaruka kurusha umuntu utayikora. ibyaba byiza umuntu yakwita ku kigero cy'inyama arya buri munsi , akazigabanya aho biri ngombwa kuko , ubuzima ari impano ikomeye, itakara ntitorwe.
No comments:
Post a Comment