Isombe ni imboga
ziboneka zisoromwe ku bibabi by’imyumbati, ariko bantu besnhi ntiakunda
kuzitaho mu biribwa barya, kuko hari n’bazibra nk’ibiryo bigenewe abadafite
amikoro. Ariko ubushakashatsi bugaragaza ko isombe ifite akamaro kanini cyane
karenze ibyo abantu bakunda kurya mu buzima bwa buri munsi. Twabateguriye ibi
byiza ngo abatanyitagaho bagerageze bfate kuri ibyo biribwa
1. Gutuma umubiri ukora neza
Habonekamo vitamin B
zinyuranye nka B9, B5, B1, B2 n’izindi, zose zikaba zizwiho gufasha mu mikorere
y’umubiri aho zituma hakorwa imisemburo ituma umubiri ukora neza.
2. Isoko y’ingufu
Za poroteyine (
proteins ) zinyuranye ziri mu isombe
hamwe na za amino acids bifatanyiriza hamwe mu kongerera ingufu umubiri.
Zibikora zihindura ibinyasukari birimo bigahinduka ingufu umubiri ukeneye.
3. Kuvura impiswi
Mu kuvura impiswi
ntabwo hakoreshwa isombe zitetse ku buryo busanzwe ahubwo bisaba kuzitegura nk’umuti.
Icyo usabwa ni
ugucanira nka litiro y’amazi. Noneho ugsekura ibibabi 10 by’isombe byanoga neza ukabishyira muri ya mazi yamaze kubira ukabibika ijoro ryose (wabikuye ku muriro ariko).
Mu gitondo umimina
noneho ukanywaho akarahure ibisigaye ubibike. Bibikwa iminsi itarenze 3 ukajya
unywa akarahure mu gitondo na nimugoroba.
4. Kurwanya umuriro
Mu kuvura umuriro
noneho ho ucanira garama 400 z’ibibabi muri litiro imwe y’amazi. Ubicanira
udapfundikiye, ugacanira kugeza ubonye amazi asigaye ageze mu cya kabiri cy’ayo
washyizemo.
Nyuma uramimina,
ubundi byamara guhora ukanywa akarahure gato inshuro 2 cyangwa 3 umuriro uba
wagiye.
5. Kurwanya indwara zifata mu ngingo
Indwara zifata mu
ngingo twavuga nka rubagimpamnde, goute, n’izindi ndwara zinyuranye zitera
kubyimbirwa no kubabara mu ngingo.
6.
kuvura amaso atareba neza
Nkuko twabibonye ibonekamom Vitamini A , iyi ikaba izwiho kuba
ingenzi mu gutuma tubasha kureba neza cyane cyane mu gihe bwije. Uretse rero
kurya isombe ushobora no kuyicanira ugakamura ukajya unywa amazi yayo buri
munsi.
Gusa hano ntitwabura kuvuga ko imyumbati yatewe mu butaka buBI ishobora ahubwo gutera ibibazo byo kureba
ibicyezicyezi, niyo mpamvu mu kurya imyumbati usabwa kuyiteka igashya neza ngo
cyanogen ishiremo.
7.
Kurwanya inzoka
Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko isombe ifasha umubiri
gusohora utuyoka tuba tuwurimo. Kuyirya kenshi uretse kukurinda kuzirwara
binatuma izari zikurimo zisohoka
8.
Yongera appetit
Isombe uretse kandi kuba ifunguro rikundwa na benshi, zinafasha
mu kugarura appetit iyo wari wagize ikizibakanwa.
Ushobora no gukamura amazi nyuma yo kuyiteka noneho ukayavangamo
tangawizi ukajya ubinywa buri gitondo ukibyuka.
9.
Ni nziza ku bagore batwite
Abagore batwite bakenera cyane vitamin B9 na C. izi vitamin
zikaba zikenerwa cyane mu gihe inda ikiri ntoya. Zikaba rero ziboneka no mu
isombe.
10.
Irwanya bwaki
Bwaki ni imwe mu ndwara ziterwa n’imirire mibi. Mu isombe habamo
poroteyine izwi nka lysine ikaba nziza mu guhangana n’iki kibazo.
Rero mu gihe hai umuntu ugaragaweho no kugira ikibazo cy’imirire
mibi, umuti wa mbere ni isombe rya buri munsi, gusa ukibuka kuriteka rigashya
neza.
Nkuko twabibonye
ubwo twavugaga ku byiza byo kurya imyumbati, isombe nayo ibonekamo uburozi bwa
hydrocyanic acid bukaba bushobora no kubyara urupfu. Niyo mpamvu usabwa
kuyiteka igashya neza kandi mu kuyiteka ukirinda kuyipfundikira.
Kuko yo ubwayo nta
cyanga gihagije igira ni byiza kuyivangamo ibirungo binyuranye nk’ubunyobwa,
inyama se, indagara cyangwa ibindi wabona byagufasha kumva iryoshye kurutaho.
No comments:
Post a Comment