• Labels

    Wednesday, January 17, 2018

    Ingaruka z'ibinini byo kuboneza urubyaro ku bakiri bato

    Kuboneza urubyaro ni uburyo bukoreshwa mu kwirinda inda zitateguwe, bumwe mu buryo  bukoreshwa kaba ari ibinini , ubushakashatsi bukagaragaza ko 99.7 % byizewe kandi bigakora iyo umuntu aba yabinywereye.  Muri iyi minsi kadi umubare munini w’abangavu bakunda gukoresha iyo miti kugira ngo bishore mu busambanyi ntibakuremo gusama. Ikinyamakuru isokotv, cyabakusanyirije zimwe mu ngaruka  gukoresha ibi binini byagira ku buzima bw’umwangavu wabikoresheje.

    Kubyimba amabere no kugiramo inturugunyu

    Iyo umwana yafashe ibinini biringaniza urubyaro akiri muto, bituma ashobora kugira ibibazo bigatuma byimba amabere , rimwe na rimwe hakazamo inturgunyu . ubushashatsi bukaba bugaragaza ko iyo umuntu anafite ubudahangarwa bucye mu mubiri bishobora no kumuviramo kurwana kanseri y’amabere.

    Kurwana umutwe ukabije

    Ibini  biringaniza urubyaro bishobora   gutuma umuntu arwara umutwe cyane cyane umutwe w’uruhande rumwe . ariko zi ngaruka zikab ziba ku muntu maze iminsi akoresa ibi binini.

    Kugira iseseme bishobora gutuma umuntu aruka

    Kugira ibibazo by’amaso , bishobora lkkuviramo umuntu guhuma , kugira amaraso mu jisho ( agace k’ijisho k’umweru kazamo ibara ritukura ).

    Kugabanya ubushake bwo  gukora imibonano mpuzabitsina : ibinini biringaniza urubyaro bishobora ku bantu bakiri bato, bigira ingaruka zikomeye zirimo kugabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, rimwe na rimwe ngo umuntu  n’igihe ayikoze nkumva ntacyo bivuze ( kunyurwa biba byarashize.)

    Kugira ibiro  byinshi : Ibinini byo kuboneza urubyaro  hari abantu b’abangavu bigiraho ingaruka zo kubyibuha cyane . ku buryo umuntu ngo ashobra no kwiyngeraho 1/3 cy’ibiro asanganwe.

    Kurwara indwara igice cyo hasi
    Umuntu wakoresheje ibini biringaniza urubyaro akiri mut kunda kurwara cyane cyane igice cyo hasi kubyima aamaguru no kubabara  mu mavi.

    Gukoresha ibinini biringaniza urubyaro bishobora kugira izindi ngaruka ku buzima zirimo :  Kwiyongera k’umuvuduko  w’amaraso , Kongera ibyago byo kurwara kanseri  ; Guhinduka ibara ku ruhu ( uko umuntu yahe asa birahinduka )  ; Gucika intege ku bwirinzi bw’umubiri  ; Gubabara mu gitsina ; Kuzungera  n’zindi .

    Imiti iringaniza urubyaro ishobora kugira ingaruka ku muntu bidatewe n’uko Atari mizima ahubwo ari uko umuntu yyifashe itajyanye n’ubushobozi bw’umubiri we. Abantu bagirwa inama yo kugira ummuti bfata babanje kubigirwamo inama na muganga wemewe , kuko atanga ubujyanama  akurikije ubushobozi bw’umubiri Wabasha kwihanganira. Abakobwa b’abangavu nabo bakagirwa inama ko aho kuringaniza urubyaro  bategereza ntibishore mu mibonano mpuzabitsina, bagategereza bakubaka ingo zabo bwite.

    No comments:

    Post a Comment